Lt Gen KAYUMBA NYAMWASA NGO: PAUL KAGAME NAWE AZAHIGWA MU MURINGOTI NKUKO MUAMMAR GADDAFI BYAMUGEDEKEYE.
Amakuru dukesha ibinyamakuru byo hanze biratangaza ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa akangurira abanyarwanda bose aho bari kwamagana no guhiga Paul Kagame, nkuko uwahoze ari president wa Libya, Muammar Gaddafi, yafatwaga mu muringoti ubwo yihishaga abatavunga rumwe nawe, akavanwamo atumva atabona.
Ibyo Lt Gen Kayumba Nyamwasa yabitangarije abanyamakuru mukinganiro yangiranye nabo taliki ya 29 Nyakanga 2012 mu mugi wa Johannesburg. Ibi bikaba bije nyuma yaho Paul Kagame ndetse n’ibisumirizi bye byamaganywe n’amahanga, n'u Rwanda rugakatirwa imfashanyo n’Ubudange, Amerika n’ibindi bihugu byo muburayi mugihe bigisuzuma ko Paul Kagame ya kwikubita agashyi, akareka gukomeza kwicisha abaturage ba Congo no gufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Lt Gen Kayumba Nyamwasa akaba yatangarije abo banyamakuru ko: Turizerako impinduka zi zaza mu Rwanda, kandi ko mu mezi atatu Paul Kagame azaba agiye. Nkuko bikomejwe gutangazwa n’abaturage batuye i Gisenyi bakomeje kubona amakanywo ya gislikari yinjira ana sohoka ku mupaka w’urwanda na Congo yikoreye imirambo y’abana bu Rwanda bari kugwa mu ntambara badafitemo inyungu.
Buri munyarwanda wese agobye gushishoza akamagana ibikorwa bibi Paul Kagame akomeje gukorera muri Congo, akanamagana Louise Mushikiwabo ukomeje gucinya inkoro abeshya ko na ruhare u Rwanda rufite mu intambara iri kubera Congo.
Icyo gikorwa cyo kuzana iyo mirambo, gikorwa nijoro kungirango rubanda itamenya ibiri kuba, nkuko abaturage ba Gisenyi ba bivuga. Buri wese akaba asabwe kwamaga ibikorwa bibi bya leta ya Paul Kagame.
JD MWISENEZA
JOHANNESBURG

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home