Monday, 23 July 2012

LOUISE MUSHIKIWABO AKOMEJE KWIGIZA NKANA

Amakuru dukesha ibinyamakuru byohanze akomeje kutugeraho avuga ko leta z’unze ubumwe z’ America zakuye ho imfashanyo ya gisirikare yarisanzwe itanga k'u Rwanda.

Ikiganiro umuvugizi wa leta zunze ubumwe z’ America Darby Holladay yagiranye na Agence France Presse yagize ati:  Washington “ yemeje ko idashobora kongera gutanga imfashanyo za girikare mu Rwanda”.

Icyo kemezo kiba cyarafashwe, hakurijwe ibimenyetse bya simusiga bigaragaza ko leta y’u Rwanda irimo gufasha inyeshaymba zo muri Congo ziri mu mutwe witwa March 23 (M23), zikomeje kugaba ibitero mu baturage. Louise Mushiwabo akaba akomeje kwigiza nka avugako “tugomba kubwira inshuti zacu zo muri Washington yuko ibyo byemezo bafashe nta nshingiro bifite”.

Icyi cyemezo cyo guhagarika imfashanyo cyashyizwe mubikorwa nyuma yaho Umuryango w’Abibumbye (United Nation) usohoye raporo yerekana ibikorwa leta y’u Rwanda ikomeje gukorera kubutaka bwa Democratic Republic of Congo.

JD Mwiseneza.
Johannesburg.

1 Comments:

At 22 December 2013 at 00:51 , Anonymous Anonymous said...

IGISUBIZO NIKWAMBA LOUISE MUSHIKIWABO (Mushikiwacu) ni umwambali wa RPF ntakundi yavuga kuko aramutse atunze mwijambo rya Paulo Kagame bahita bamukatira Irasiyo, ndetse bikaba wenda byanamuvilamo kujya 1930. ikindi kand iubwenge bwe nihariya bugarukira nyine.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home