Tuesday, 19 June 2012

GENERALI KAYUMBA NYAMWASA AZABONANA IMBONA NKUBONE N’ABARI BAMWIVUGANYE.


Gen Kayumba Nyamwasa

Johannesburg - Bitwaye imyaka ibiri yuzuye kugirango Gen Kayumba Nyamwasa yibonere ku manywa y'ihangu abari batumwe na Paul Kagame kumwivugana. Ibi bikaba bizaba ejo kuwa 20 Kamena 2012 mu rukiko rwa Jeppestown mu mugi wa Johannesburg. Hateganyijwe ko nyirubwite azatanga ubuhamya bw’ uko byamugendekeye.

Ibi bikaba byasabwe n’ubushinjacyaha ubwo umucamanza yateraga utwatsi abaregwa mugihe basabaga ubucamanza ko butakwemera ubwiyemezacyaha (confessions) bari batanze mugihe batabwaga muri yombi. Iki cyemezo cy’ubucamanza kikaba ari ikimenyetso gikomeye kerekana ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinzacyaha ari simusiga.

Ababuranira aberegwa bakomeje kwitwaza ko ibyo bimenyetso byafashwe muburyo bunyuranyije n’amategeko kungirango basabe ko urubanza rudakomeza. Aha rero umugambi wabo ukaba wabapfubanye.

Lt Col Richard Ramakhosi yasobanuriye urukiko uburyo uregwa nomero 2 ariwe Eddy Hassan Nduli yamubwiye ukuntu yahawe amafaranga  asaga akayabo ki ibihumbi R 60 000 (± $ 7500) kugirango ashyire hamwe ikipe yo kuzajya guhitana Gen Kayumba Nyamwasa. Aha twabibutsa ko uregwa yari yagerageje guhakana ibyo yiyemereye mugihe yafatwaga (taliki ya 21 Kamena 2010) ajijisha ko atazi ururimi rw’icyongereza. Bityo ibikubiye muri iyo nyandiko akaba ntacyo abiziho. Gusa urukiko rwasanze ari amatakirangoyi kuberako hariho umukono ndetse n’igikumwe yiyemerera ko ari ibye kuri iyo nyandiko.

Urikiko rwasubitswe ubushinjacyaha bumaze gutanga raporo ya muganga isobanura ibikomere Gen Kayumba Nyamwasa yatewe nabo bagizibanabi. Ibi  bikaba ari bimwe mu bimenyetso urukiko ruzifashisha mu icibwa ry’uru rubanza. Urubanza ruzakomeza ejo saa yine za mu gitondo.



Jean De Dieu Mwiseneza
Jeppestown - Magistrate Court.

Monday, 11 June 2012

GENERALI KAYUMBA NYAMWASA ATI: UBUTEGETSI BW’ IGITUGU BUZAVAHO NTA NTAMBARA IBAYE


Ibi yabitangarije i Benoni mu burasirazuba bw’ umujyi wa Johannesburg ubwo yasozaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abayoboke b’ Ihuriro RNC yabaye kuva taliki ya 8- 10 Kamena 2012.  

Nkuko byatangajwe na bwana Etienne Mutabazi (Vice Chairman RNC Africa Region) Ayo mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayoboke b’ Ihuriro RNC bageraga kuri 30, baje baturuse muturere tune tugize Ihuriro RNC muri Africa y’ epfo aritwo Durban, Cape Town, Johannesburg na Pretoria.

Ayo mahugurwa yatanzwe n’umuryango AVP (Alternative to Violence Project) ukorera hirya no hino ku isi. Hakaba hari hagamijwe kwigisha uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gukemura amakimbirane hadakoreshejwe ingufu.

Generali Kayumba Nyamwasa wari kumwe na Coloneli Patrick Karegeya, mu ijambo rye yasobanuye uburyo intambara ari uburyo bubi bwo gukemura amakimbirane aho yagaragaje ko abanyarwanda twakoresheje ingufu kenshi mugushaka umuti w’ibibazo by’igihugu cyacu aho kubyungukiramo bikaba byararushijeho kuduhombya. Urugero yatanze ni urwo abanyarwanda benshi baguye mu ntambara z’ urudaca zaranze amateka y’ igihugu cyacu. Akaba ariyo mpamvu amahugurwa nkaya agomba gufasha abayoboke b’Ihuriro RNC kuba umusemburo w’ amahoro n’ ubworoherane.

Generali Kayumba Nyamwasa akaba yarashimagiye ko ubutegetsi bw’ I kigali bushingiye ku kinyoma n’ iterabwoba butazatinda kuvaho kuko ntawe ubeshywa kabiri. Aha Gen Kayumba Nyamwasa yagize ati:  Nigute waba utegura intambara maze ukitabira amahugurwa nkaya?

Coloneli Patrick Karegeya yuganiye Generali Kayumba Nyamwasa aho yagize ati: Abanyarwanda tugomba gushyira hamwe tugashirika ubwoba maze tukamagana twivuye inyuma ubutegetsi bwa Gen Paul Kagame wahinduye iguhugu akarima ke. Yashimagiye ko ntacyo apfa na Paul Kagame uretse imiyoborere y’ igihugu, iyubahirizwa ry’ amategeko n’ uburenganzira bwa muntu. Ati rero Paul Kagame ntakindi dupfa kihariye nkuko benshi bakunda kubihimba. Agira ati: niba Gen James Kabarebe yanga amazimwe azasobanurire abanyarwanda ibyo nabwiye Paul Kagame mu nama yanyuma twagiranye, na Kabarebe ahibereye.

Etienne Mutabazi wavuze kuruhande rwabari bitabiriye ayo mahugurwa yashimiye abayateguye anasaba ko ayo mahugurwa yagezwa kubayoboke bose b’ Ihuriro RNC aho bari hose.  Abaraho bose banejejwe nubumenyi bushya bakuye murayo mahugurwa ko igisigaye ari ukugenda bakabushyira mubikorwa. 

Micheal Rwarinda .
Benoni- Johannesburg.

Friday, 1 June 2012

Rwanda " A Problem child" for the Great lakes Region.

It is widely reported that Rwanda continues to be a “problem child “ in the Great Lakes Region. Many innocent lives continues to perish in the Democratic Republic of Congo due to the ongoing war initiated by Paul Kagame’s regime in pursuit of riches at the expenses of young men and women from Rwanda.

In the earlier hours of this morning, June 1, 2012 television network Aljazeera broadcasted an eye opening insert exposing Paul Kagame. Among the interviewed young men, currently  housed in the UN camps are defectors from the M23 rebel movementr operating in the eastern DRC who happen to be Rwandese.
Click the link below to view the insert.

http://www.aljazeera.com/video/africa/2012/05/201253115477360769.html