Monday, 23 July 2012

LOUISE MUSHIKIWABO AKOMEJE KWIGIZA NKANA

Amakuru dukesha ibinyamakuru byohanze akomeje kutugeraho avuga ko leta z’unze ubumwe z’ America zakuye ho imfashanyo ya gisirikare yarisanzwe itanga k'u Rwanda.

Ikiganiro umuvugizi wa leta zunze ubumwe z’ America Darby Holladay yagiranye na Agence France Presse yagize ati:  Washington “ yemeje ko idashobora kongera gutanga imfashanyo za girikare mu Rwanda”.

Icyo kemezo kiba cyarafashwe, hakurijwe ibimenyetse bya simusiga bigaragaza ko leta y’u Rwanda irimo gufasha inyeshaymba zo muri Congo ziri mu mutwe witwa March 23 (M23), zikomeje kugaba ibitero mu baturage. Louise Mushiwabo akaba akomeje kwigiza nka avugako “tugomba kubwira inshuti zacu zo muri Washington yuko ibyo byemezo bafashe nta nshingiro bifite”.

Icyi cyemezo cyo guhagarika imfashanyo cyashyizwe mubikorwa nyuma yaho Umuryango w’Abibumbye (United Nation) usohoye raporo yerekana ibikorwa leta y’u Rwanda ikomeje gukorera kubutaka bwa Democratic Republic of Congo.

JD Mwiseneza.
Johannesburg.

Tuesday, 10 July 2012

GEN KAYUMBA NYAMWASA ATI: NTABWO MVUGIRA ABAREGWA, RPF CYANGWA PAUL KAGAME.


Ubwo urubanza rwa Gen Kayumba Nyamwasa rwasubukurwaga uyumunsi, abunganira abaregwa bacanzwe mu mitwe ubwo baburaga ibibazo bifatitse babaza Gen Kayumba Nyamwasa. Bya geze naho umucamanza abaza umwe mu bunganira abaregwa witwa Strauss ati: “ Uri kutuganisha he n’ibibazo byawe”?

Mukubaza ibibazo byageze naho abo bagabo bivamo, ubwo bageraga aho bavugana mu cyongereza nabo bahagarariye kandi bari bamaze iminsi bashaka kwerekana ko abo baburanira batazi I cyongereza kandi ko ngo n’icyo bavuga ari “tura turye”.

Urubanza rw’uyu munsi rwatumye buri wese wari waje kurukukirana ataha yibaza byinshi kubibazo bitumvikana, abo bunganira ababurana babazaga. Bikaba bigaragara ko basa nkabatsinzwe urubanza kuko nkuko byatangajwe na nyirubwite, aho yababwiraga ko ibibazo bamubaza byagombye gusubizwa n’abaregwa.

Aha na none icyatangaje abitabiriye urwo rubanza ni uko ushinjwa kwica Gen Kayumba Nyamwasa ariwe uzwi nk’ uregwa nomero 5, uyumunsi yaje yambaye umupira w’imbeho wanditse ho ngo “ As I lay dying” bivunga ngo “ndimo ndasamba”.

Urubanza ruzakomeza ejo taliki ya 11 Nyakanga 2012. Ikitazwi ni uko abo bunganira abaregwa bazongera guhuzagurika mu bibazo byabo barimo kubaza Gen Kayumba Nyamwasa nkuko umucamanza yabibabajije bikaba byanavuyemo gusubika urubanza hakiri kare.

JD Mwiseneza
Johannesburg.

Friday, 6 July 2012

FPR IKOMEJE KUGABA IBITERO MU BIRINDIRO BYA RNC

Nyuma yaho Ambassaderi Vicent Karega ageragereje gusenya Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) muri Afrika yépfo bikamunanira, noneho ageze aho yitabaza intore zivuye i Kigali ziyobowe na Ms Mukantabana Rose  (perezida w’inteko ishinga amategeko), kugirango na babandi bakangisha ko bahaye buruse n’ ubucuruzi batayoboka Ihuriro Nyarwanda ryiganje muri Afrika y’epfo.

Mugihe twandika iyi nkuru, amabassaderi Vincent Karega n’ Intore za FPR ziturutse i Kigali bari munama y’igitaraganya yo kotsa igitutu abanyarwanda baba muri Afrika y’epfo cyane cyane abanyeshuri, babibutsa ko FPR ariyo yabahaye amahirwe yo kuza kwiga bityo baka batagomba kuyoboka Ihuriro Nyarwanda.

Twabibutsako iyi nama yateguwe rwihishwa kugirango abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda batabimenya bakaza kubaza ibibazo FPR idashaka ko bibazwa.  Iyo nama irimo ubu kubera muri Hilton Hotel, Sandton, Johannesburg. Inkuru irambuye tuzayibagezaho ejo.

JD Mwiseneza
Hilton Hotel – Johannesburg.

COL PATRICK KAREGEYA ATEGEREJE KUMENYA NIBA UGANDA IZABA IGIKORESHO CYA PAUL KAGAME.


Amakuru atugezeho aturutse ahantu hizewe uvuga ko ubwo umukobwa wa Col Ptrick Karegeya, Portia Karegeya, uri muri bamwe bashyizwe kuri liste yabagomba kwamburwa ibyangobwa by’abajya mu mahanga na leta ya Paul Kagame, yasabye izindi mpapuro z’inzira zo muri Uganda, dore ko ariho yavukiye kandi na nyirakuru akaba ariho atuye, anahabwa n’indi visa yo muri Afurika y’epfo, ariko ageze na none ku kibuga cy’indege i Entebbe aza kuzamburwa, hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batanze amabwiriza ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yamburwa impapuro z’inzira kubera ko ise abangamiye bikomeye ubutegetsi bwa perezida Kagame. 

Col Patric Karegeya akaba yaravuganye la leta ya Uganda ubu ategereje umwanzuro leta ya y’Uganda izafata kukibazo cy’umwana we cyagwa se niba izaba igikoresho cya paul kagame. Aha twabamenyesha yuko inzego zubutabera zirimo zirakurikirana iki kibazo.

Imwe mu miryango y’ impunzi ziba muri Afrika y’epfo yadutangarije igira iti: Kiriya kibazo kibabaje Abanyarwanda bose bari mubuhungiro. Niba leta ya Paul Kagame ikorera biriya bintu abana babandi, ababo bizabagendekera bite?.

Twagerageje kuvugana na Col Patrick Karegeya kugirango agire icyo adutangariza ku bijyanye n’ikirego yatanze naho bigeze abikurikirana, ariko ntibyadukundira.

JD Mwiseneza
Johannebsurg

Thursday, 5 July 2012

IMIKORERE YA LETA YA PAUL KAGAME ISA NIYAMUNZWE MU MUTWE


Amakuru ava ahanu hizewe aravuga ko, leta ya Paul Kagame ifite impugenge y’uko ikifuzo cyayo cy’uko L’ONU yakuraho ubuhunzi bw'a abanyarwanda bahunze ndetse nabokomeje guhunga kubwinshi, ikana basubiza mu Rwanda,  ibindi bihugu ndetse na banyirubwite siko bo babibona.

Abanyarwanda batuye hanze cyane cyane mu burayi n’Afrika y’ epfo bamaze iminsi bahigwa na leta y’u Rwanda ikoresheje za maneko mu migambi mibi yo kubica no guteza umwuka mubi wu rwangano muri bangenzi babo, kuburyo nawu kizera undi bihagije.

Aha twabibutsa ko umunyamakuru JB Gasasira ari umwe mubo izo maneko zari zihitanye, Charles Ingabire ( we yiciwe muri Uganda) kubera ko ngo ari umunyamakuru utavuga rumwe na leta ya Paul Kagame ushaka kwihesha agaciro. Ibihugu bimwe bikaba bikomeje kwihanangiriza Paul Kagame ndetse zimwe muri za maneko ze zikaba zarahambirijwe utwazo kumanywa y’ ihangu muri Sweden.

Imwe mu nkuru dukesha Fahamu Refugee Legal Aid ikorera mu burayi ivuga ku mpamvu ki impunzi zidashora gusubira mu Rwanda igira iti (Ubu buhamya bwatanzwe mu cyongereza):

Mixed ethnicity marriage leads to murder of husband, confiscation of home and death threats of wife

The Tutsi RPF regime are using the 1994 genocide as an excuse to kill, imprison and oppress Hutus. Even so, on 28 January 2000 I married a Hutu man. Shortly afterwards, my husband was abducted by RPF officers. He has been missing ever since. The following night, four soldiers stormed our home, raped me and threw me out of the house. The house and all its contents have since been confiscated.
I fled to the home of a neighbour, but three days later soldiers arrived then beat and threatened to kill her because they knew she was hiding me. Consequently, I was forced to flee to the home of another friend, but on 2 June, the same soldiers raided her home with the intention of killing me. I managed to escape out the back door and decided this time to flee the country.

In my host country I moved into a hostel managed by a Rwandan-speaking woman of Tutsi origin, but after she found out I was a Rwandan refugee she tried to blackmail me. She cooperated with the authorities in a plot to have me abducted and deported to Rwanda, but I narrowly escaped the attempt made in January 2003. Now as a precaution, I continually relocate from one suburb to another, but even so, I have been attacked twice. The UNHCR recognised the threats to my personal safety and helped me make a request for resettlement in Australia, but my request was declined for reasons I have never been informed of. Finally, in October 2006, I barely escaped another abduction attempt while on my way to an appointment. I have since spotted one of my attempted kidnappers in the city and as a result, live in perpetual fear.

Ubwoba burangwa mu mpunzi ziri hirya no hino, ugakubitamo nuko umwe mubahoze ari kwisonga muri RPF ahigwa bukware, ikibazo cyo gucyura imounzi kungufu gikomeje kuba urujijo ndetse bamwe mu mpunzi ntibumva impamvuki Paul Kagame ngo abafitye izo muhwe. Bamwe banavuga ko ngo; biteye isoni iyo ubona umuntu ahigwa bukware kubera imyumvire ye, kuba yarashatse uwo yikundiye. Kubwibyo ndetse ngo bikomeje kwerekana ko imikorere ya leta ya Paul Kagame  isa niyamunzwe mu mutwe.  


JD Mwiseneza
Johannesburg.



Monday, 2 July 2012

RNC ITI: UMUNSI W’UBWIGENGE NI UWA BURI MUNYARWANDA WESE SI UWO KUGARAGUZWA AGATI N’ ISHYAKA RIRI KU BUTEGETSI.

Johannesburg - Kuya 01 Nyakanga 2012 mu nzu ndangamurage ya Afrika (Museum Africa) iri Newtown, Johannesburg habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze mu bwigenge.

Uwo muhango wateguwe n’Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) n’ishyirahamwe rigamije ibiganiro bírangwa n’ukuri bishaka ubutabera (RDTJ) bifatanyije na komite y’abanyarwanda batuye umugi wa Johannesburg n’ abanyamandini.

Pasitoro Munonoka Andreya yafunguye ibyo birori asengera abari aho anaragiza abanyarwanda Imana, cyane cyane abanyapolitiki. Yibanze kuri RNC kuko ari yo ifashe iyambere ngo isubize abanyarwanda bari mu gihugu n’abari mu buhungiro uburenganzira bwabo n’ubwigenge nyabwo ku gihugu cyabo hatitawe ku moko, uturere, amadini n’ibindi bivangura abanyarwanda.

Umusaza Emile Karekezi w’imyaka isaga 70 yasobanuriye abato bari aho icyo ubwigenge ari cyo, uko ubwigenge bwaharaniwe mu Rwanda, aho ibintu byapfiriye n’isomo abakiri bato bakuramo kugira ngo imyaka 50 iri imbere u Rwanda ruzabe ari igihugu kibereye buri munyarwanda wese.

Madamu Imaculata Gatoto, w’umuvugabutumwa, yavuze ku ruhare rw’amadini mu kugorora ubuyobozi bw’igihugu n’abagituye. Mu magambo meza, yanyuze abari aho, yibukije ko abanyarwanda bazi Imana, ndetse n’amazina yabo abigaragaza, ko rero icyo babura ari urukundo kugira ngo u Rwanda rugire amahoro arambye.

Umuhuzabikorwa wa RNC muri Afrika, bwana Frank Ntwali mu ijambo rye yibukije abari aho ko ubwigenge ari amateka yabayeho, ko agomba kwakirwa nk’uko yabaye kuko u Rwanda rwakolonijwe n’abadage, aho bagendeye bagasimburwa n’ababiligi. Ubutegetsi bwasubiye mu maboko y’abanyarwanda ubwo u Rwanda rwabonaga  ubwigenge kuya 01 Nyakanga 1962. Yagize ati: Umunsi w’ubwigenge ni uwa buri munyarwanda wese si uwo kugaraguzwa agati n’ ishyaka riri ku butegetsi. Yakanguriye urubyiruko gufata iyambere, rugaharanira ko imyaka 50 iri imbere izasiga u Rwanda ari igihugu gitemba amata n’ubuki muri munyarwanda wese yumva ko afitemo uruhare rugarara.  Yasabye abari aho gukura amaboko mu mifuka, bakareka kurebana ku maso maze bakaba impinduka bifuza kubona mu Rwanda.

Aha twababwira ko Ihuriro Nyarwanda ryahaye urubuga abana bato kugirango bandike ibyifuzo byabo ni uko bashaka ko u Rwanda ruzaba rumeze mu isabukuru y’imyaka 100 y’ubwigenge. Mubyifuzo  byabo byashimishije abaraho, hari mo ko: abanyarwanda tugomba kwibona mo ko mbere ya byose turi abavandimwe maze tukimakaza umuco w’urukundo. Abari aho bashyize inyandiko z’imihigo bazaharanira kugirango bubake u Rwanda rushya. Ibyo babyanditse ku cyapa gishushanyije ho ikarita y’ u Rwanda.

Ibyo birori bidasanzwe bikaba byarashojwe n’itorero Igihozo ryahaserukanye umucyo maze abari aho bacinya akandiho karahava.

Micheal Rwarinda
Newtown- Johannebsurg

THE RWANDAN POLICE DEVALUES WOMEN?

There comes a time when a country reaches a point where questions of people’s behavior begin to be treated as matters of national security. ...