Tuesday, 7 January 2014

AFRIKA Y’EPFO : MU KWIBUKA UKO COL PATRICK KAREGEYA YAHOTOWE ISHAVU RIRANIGA


Icyumba Col Patrick Karegeya yahoterewemo.
Ku cyumweru taliki 05  Mutarama mu muhango wo kwibuka  no gushyira indabyo kuri hotel  MICHELANGELO Col Karegeya yahotorewemo,  abitabiriye uwo muhango ishavu ryari ryose. Umuhango watangiye kuva mu ma saa tanu  abawitabiriye berekwa icyumba  nomero 905 mu igorofa ya cyenda y’iyi hotel aho Col  Patrick Karegeya yahotorewe  n’abicanyi bari bagambanye na APPOLO KIRIRISI.
 
Uyu muhango  wari witabiriwe na Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’umuryango we,  abayobozi ba RNC muri Afrika y’Epfo, abayoboke  ba RNC batandukanye, ndetse n’abanyarwanda benshi baba muri  icyo gihugu babajwe n’ubuhotozi bwa Kagame. Umukozi wa hotel  wabonye bwa mbere umurambo wa  nyakwigendera  yasobanuriye  abari aho uko  yatunguwe no gusanga  Col Karegeya bamunize bamworoshe neza ku gitanda  mu gihe uwari acumbitse muri icyo cyumba Appollo yari yamaze kuyabangira ingata hamwe n’inkoramaraso bafatanije.

Umuhango wo gushyira indabyo  mu cyumba  Col Karegeya yanigiwemo urangiye, imihango yakomereje mu rugo rwa nyakwigendera.
Abafashe amajambo bose n’ubwo buri wese kuvuga  bitari byoroshye kubera ikiniga, bibanze  ku kuntu  nyakwigendera yari umuntu w’umunyakuri,  wanga amazimwe, wiyoroshya  cyane, kwicisha bugufi kwe no gukunda gusabana n’abantu akaba ari nabyo byatumye yanga abamurinda. Abari bahagarariye umuryango wa nyakwigendera bavuze ibyaranze ubuzima bwe banashimira by’umwihariko uburyo abanyarwanda  baba muri  Afrika y’Epfo bakomeje kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Gen Kayumba Nyamwasa hamwe n'abavandimwe n'inshuti kwanyakwigendera 
GEN KAYUMBA ATI “UBU SE KAGAME KO AMWISHE AZAMURYA”?
Mu ijambo rya Gen Kayumba Nyamwasa,  yibukije ukuntu yamenyanye na  Col Karegeya bakiri abana bato biga  amashuri abanza,  kuko bari baturanye i Bugande. Nyuma baje kongera guhurira muri  kaminuza ya Makerere. Yakomeje asobanura ukuntu  Karegeya yafunzwe imyaka irenga itatu azira kwinjiza abasirikare mu nyeshyamba za  NRA zari ziyobowe na Yoweli Museveni. Nyuma yo gufungurwa yaje asanga Kayumba muri NRA.
Bamaze gufata u Rwanda Karegeya yaranzwe no kuba umwe mu bantu bacye babwizaga Kagame ukuri, akamagana akarengane n’igitugu cyarimo cyubakwa na Kagame. Karegeya ibyo  ngo byamuviriyemo gufungwa imyaka irenga ibiri  azira gusa ko Kagame yamusabye gukora dosiye ihimbira ibyaha Kayumba undi akabyanga. Ngo Karegeya iyaza kuba umunyamazimwe nk’abandi basirikare bakuru bari mugihu yarikuba yarabaye Generali  kera kuko abenshi yabarushaga ubushobozi n’ubunararibonye mu gisirikare.
Gen Kayumba yakomeje agira ati “twababwiraga kenshi ko uriya mugabo Kagame ari umwicanyi mukabihakana none ndumva bisobanutse ntayindi gihamya mukeneye” yakomeje asaba abayoboke ba RNC n’abanyarwanda muri rusange kudacika intege, ahubwo bagahaguruka bagacyenyera bagakomeza bagakuraho buriya butegetsi  vuba na bwangu butarabamarira kw’icumu.
  
BAMWE BASANGA KAGAME ARI NKA GAHINI WAGWIRIYE U RWANDA
Umusaza Pasteri Andereya Munonoka , mu nyigisho ze yagereranije ishyari n’ubugome bwa Kagame nk’ibya Gahini wishe umuvandimwe we Abel.  Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda b’ingeri zose bahumuke bahaguruke bikize uwo Gahini mu maguru mashya.

IMYIGARAGAMBYO KURI AMBASADE Y’U RWANDA
Hagati aho, kuri uyu wa kane abanyarwanda bose barambiwe ubwicanyi bwa Kagame barahamagarirwa kuzitabira imyigaragambyo izabera kuri ambasade y’urwanda i Pretoria .

UKO TUBIBONA
Ikimaze kugaragara n’uburyo iyicwa rya Col  Karegeya ryakanguye abanyarwanda benshi  baba muri iki gihugu, abo twagerageje kuganira bavuga ko  ibyabaye ari akumiro, ko Kagame ubu bamumenye  batazongera kumwibeshyaho ukundi , kandi ko kwigira ba ntibindeba ari ukubishyira ku ruhande bagafatanya n’abandi urugamba rwo gukuraho iriya ngoma -mpotozi. Uyu muhango wari witabiriwe n’amagana y’abanyarwanda baba muri iki gihugu, wari wanahuruje itangazamakuru mpuzamhanga nka TV5, BBC, RFI, n’ibindi bitangazamakuru ariko cyane cyane  itangazamakuru ry’iki gihugu rikaba ryarahagurukiye gutangaza ubu bwicanyi. Ikinyamakuru cya mbere gikomeye muri iki gihugu ‘THE STAR’ ubwicanyi bwakorewe Col Karegeya  akaba ariyo yari inkuru nyamukuru kumunsi wambere, taliki 6 Mutarama 2014.

Ikindi cyagaragaye n’uko abashinzwe umutekano wa Gen Kayumba Nyamwasa wabonaga ko baryamiye amajanja. Uyu muhango kandi wari witabiriwe na bamwe mubanya Afrika y’epfo b’inshuti za Karegeya. Hagati aho abakozi ba ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ubu ntanumwe ucaracara ahaboneka kubera umwuka mubi uri muri iki gihugu n’uburakari bw’abanyarwanda baba muri iki guhugu. 

Ikindi n’uburyo ubu bwicanyi bwahaye isura mbi  leta ya  Paul Kagame ku buryo abanyamahanga n’abaturage b’iki gihugu ubu bose usanga bavuga bati “uwo mwicanyi Kagame kuki Afrika y’epfo n’amahanga batamuhagurukira akareka gukomeza kumena amaraso no kuvogera ubusugire bw’Afrika y’Epfo. Tuboneyo umwanya wo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, n’abayoboke ba Rnc aho bari hose.
Umuhango wo gushyingura  Col karegeya ukaba uteganijwe kuzabera muri iki gihugu cya Africa y’Epfo nyuma y’uko umuryango we uba muri amerika,  kanada na Uganda uhageze.
Hagati aho amakuru atugezeho aturuka ahantu hizewe  aremeza ko bamwe mu bacyekwa guhotora Col Patrick Karegeya bafatiwe I Maputo  muri Mozambique aribo capt Gakwerere Francis, umucuruzi vitali Hitimana, na Damiyani Bongwa.  Inkuru irambuye kubireban n’ifatwa ry’aba bicanyi tukaba tukiyikurikirana neza.

NKUNZURWANDA  Mihigo Alexis
Pretoria Africa y’’Epfo


18 comments:

  1. nawe yishe benshi knd nabi igihe yakoreraga kagame,ariki mwagiye muvuga byose.siwe wahitanye christophe matata se...mwese muzapfa kuko mwambaye amaraso yinzirakarengane gusa.

    ReplyDelete
  2. Ariko se wowe uvuga ngo niwe wishe Matata koko wabikuyehe. Wemeye ibintu Kigali yahimbye kugirango imugereke ho ibyaha. Nibyo koko nawe yakoze akazi ko kunigisha abantu starting with Seth Sendashonga most likely and other Rwandans

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ariko mwacecetse... just watch.. Jye kubwajye kuva yaravuze ko adashigikiye my government najye ndumva ntacyo twavugana, iyo witanze umwanzi ntacyaha uba ukoze, nubwo ntabihamya ko ari government yacu yabikoze kuko our government ntamwanya ifite wokwiruka n'abataye umutwe. turi kwubaka igihugu cyacu that all

      Delete
    2. Kuki iyo umuntu avugishije ukuri ahinduka umwanzi? ese kuki weho udashaka kumwumva waba umwanzi?

      Delete
    3. wowe uvuze ngo kigali yahibye ibyiyicwa rya Matata. reka nkubaze niba wumva ko leta ya kigali yahimbiye karegeya kwica matata, kuki utakumva ko rnc yahimbiye kagame kwica karegeya? ndore ko twese tudafite gihamya nyayo kuwaba yarishe matata cg se karegeya. hari urwango hagati ya matata na karegeya kimwe nuko hari urwango hagatiya kagame na karegeya. ikindi kandi utekereze no kuri kayumba kuko nawe yaramaze iminsi atamenyeranye neza na karegeya kandi ibyo yakoze muri 96 nanubu ashobora kubikora. ikindi kandi umuntu w'umugabo anjya kuganirira nundi mugabo mu cyumba cya hoteri? umuntu ava murugo akanjya muri hoteri agakodesha icyumba kugira ngo anganire nundi mugabo? ubitekerezeho. kandi niba ushaka kumenya ukuri kwiyicwa rya karegeya wikumva ko runaka ariwe wamwishe ahubwo wowe reba ibimenyetso urebe abari bafite inyungu mu rupfu mbese ushake ukuri kudafite aho kubongamiye kuko nushaka ukuri ushinja umwe nukuvuga ko ibyo uzashaka byose uzaba uganisha kugusiga icyaha uwo. ashobora kuba kagame, kayumba, abo nawe yiciye, abo bakorananga business, etc.

      Delete
  3. Baca umugani ngo kilya abandi bajya kukilya kikishaliza bitavuga ko hali ufite uburenganzira bwo kwica undi. Ntabwo wamagana ubwicanyi kubera ko bimugezeho!
    Ni muce bugufi mwicuze amabi mwakoze, muvuge amahano mwakoze n'ayo begenzi banyu bakoze, ibibabalirwa bibabalirwe, ibitababalirwa kandi mubihanirwe maze ubundi tubone twegerana turwanye ingoma y'ubwicanyi.
    Naho ubundi mudakarabijwe ayo maraso yuzuye ibiganza byanyu ntaho mujya ntaho muva, kababayeho!

    ReplyDelete
  4. Nta rnc nta na kagame mwese muri abicanyi, uwo uvugwa ko kagame yamwishe ntimwiyibagize ibyo nawe yakoze agikorana na kagame. Intwari ni izaguma mugihugu ikazira ko yavuze ukuri igakora ibihesha abanyarwanda bose agaciro atari uguhita wirukira mubuhungiro abari mur South Africa Mandera ababere urugero. Naho ibindi tuzahora mukuryana gusa... Niba iterambere ry'ibihugu mwahungiye ritabatera ishyari ngo muze mu muvugishe ukuri mukuzire ibindi by'ubutwari kutegerejweho ni ibihe????

    ReplyDelete
  5. nta muryango wi birura uvukamo intama, ibirura kandi biryana ubwabyo iyo byabuze intama zinzirakarengane cg byazimaze ntibihage

    ReplyDelete
  6. RIP Col. Karegeya, you taught us how to struggle for our rights and we are still young and the killers are aging. one thing i promise you all shouls always remember..... i inclusive we shall revenge on them if not their own kids wait and see.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ubwo rero ngo nawe uravuze! Revange is never a solution it rather harms the democracy! People with the mindset like you do not deserve to have a talk

      Delete
    2. what do you mean with "democracy?". ubwo nawe ngo watekereje mbere yo kuvuga! muzahora mukoreshwa in nda zanyu ngo murarata da....democracy! ni ho zabuze! Revenge will be prevailed in near future among Rwandan populous, this time it will not be addressed as ethnic but to crash those who live with a sword....i'm sure their time will also come and no one will find their remains as it was for Kinani. so keep waiting this you sycophant.

      Delete
    3. No time for such rubbish mindset as you have

      Delete
    4. i wish you knew that if i thought "rubbish" you automatically become its bin. hence you are a rubbish bin in this capacity. otherwise i were you i would go to the one you lender your sycophancy and ask for a salary since you have won yourself a "rubbish bin" in this concern. i pity your face reading this back.

      Delete
  7. Harya ni bande bapanze gutera famille yari ituye i Pretoria hashize hafi 10 ans bashaka guhitana umugabo bagasanga adahari bakazirika umudamu n'umwana w'umukobwa w'imyaka 8 amanywa ava? Niba nibuka neza habaye urubanza ruswa na propagande by'ambasade ntiwareba, uko byagenze bibara umupfu. Ariko Imana yakinze akaboko baracyariho. Ibi bintu bimaze igihe hano SA, ubwo biri kugera kubabipangaga nizeyeko bizagabanuka.

    ReplyDelete
  8. ARAPFUYE ARIKO ABA BICANYI BAZAMUKURIKIRA BIDATINZE AKAJOGO KAGIYE GUSHIRA UWAHEKWAGA YIGENZE.KAGAME N,AGATSIKO KE BARIMO GUSEZERA

    ReplyDelete
  9. kayumba nawe ntacyo yamarira abanyarwanda niba azatuzanira abagabo bahuza ibitsina n'abandi

    ReplyDelete
  10. kuko nizo nzira mbona arimo kubera amafaranga ukurikiye

    ReplyDelete
  11. niba koko kagame ariwe wahanuye indege ya kinani aramaze kuko yari umusirikari kuwundi ntago aricyo cyagombaga gutuma abanyarwanda bicana ahubwo byagaragaje ubwenge bucye bw'abahutu.ariko abatutsi nabo bagombaga guhunga kuko uruntu rwari rumaze imyaka myinshi runuka.

    ReplyDelete

Remembering the Victims of the Genocide in Rwanda

Every April, Rwandans and the world pause to remember the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi—a period of 100 days marked by prof...