Wednesday, 22 August 2012

ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE BA RNC N’ INSHUTI ZAYO


Bayoboke namwe Nshuti za RNC,

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kanama 2012 ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa hafi yíkibuga cyíndege cya Johannesburg muri Africa y’epfo, Bwana Frank Ntwali akaba n’uhagarariye by’agateganyo Ihuriro Nyarwanda RNC ku mugabane wa Africa yarusimbutse ubwo ababisha batatu kugeza ubu bataramenyekana neza bagerageje kumwivugana.

Bashoboye kumutera ibyuma inshuro zigeze ku munani ku bice bitandukanye by’umubiri,gusa Imana ikinga akaboko kugeza ubu akaba arwariye mu bitaro hano I Johannesburg.

Ihuriro nyarwanda mu rwego rwa Africa rirasaba abayoboke baryo kudakuka umutima kubera iki gikorwa kigayitse,ahubwo gukomeza guharanira ko ingamba n’imigambi biyemeje bigerwaho bidatinze.

Ihuriro Nyarwanda RNC rikaba ryizeye ko inzego zishinzwe umutekano zitazatinda kugaragaza abo babisha maze bagashyikirizwa ubucamanza.Amakuru yandi kuri ubu bugizi bwa nabi muzajya muyamenyeshwa uko iperereza rigenda riyatumenyesha.


Bikorewe I Johannesburg/South Africa.


RNC/AFRICA REGION SECRETARIAT
IN-CHARGE :MEDIA LIASON  
BM RWARINDA
22 Kanama 2012

No comments:

Post a Comment

Remembering the Victims of the Genocide in Rwanda

Every April, Rwandans and the world pause to remember the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi—a period of 100 days marked by prof...