AFRICA Y’EPFO: IMBERE Y’AMBASADE Y’U RWANDA ABIGARAGAMBYA BATI “ WIMA IGIHUGU AMARASO IMBWA ZIKAYANYWERA UBUSA”
Ku wa kane tali 9 Mutara 2014 I Pretoria muri afrika y’epfo habereye imyigaragambyo imbere y’amabasade y’u Rwanda muri icyo gihugu. Iyi myigaragambyo yari yitabiriwe n’abanyamuryango b’ihuriro nyarwanda, RNC, yaranzwe n’indirimbo zitandukanye zamagana ubwicanyi bwa Paul Kagame n’agatsiko ke.
Imyigaragambyo yatangiriye k’unzu ndangamurage ya Pretoria ahagana mu ma saa tanu abayirimo bakomeza berekeza ku biro by’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu ikaba yarangiye mu ma saa saba. Abafashe amajambo atandukanye bibanze kuburyo umunyagitugu Paul Kagame akomeze kumarira kw’icumu abana b’urwanda.
Umuhuzabikorwa wa RNC muri iki gihugu comrade Frank Ntwari yabwiye abari bitabiriye iyo myigaragambyo ko batagomba gucibwa integer n’imijugujugu umunyagitugu akomeje kubakurikiza, kandi ko iyicwa rya Col Patrick ridakwiye kubaca intege ahubwo rikwiye kubatera imbaraga zo kurushaho gutera imbere mu rugamba bariho rwo kubohoza igihugu. Yaboneyo kandi akanya ko gusaba leta y’Afrika y’Epfo gukora ibishoboka byose igacunga umutekano w’impuzni z’abanyarwanda cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul kagame.
Umuhuzabikorwa wa RNC muri iki gihugu comrade Frank Ntwari yabwiye abari bitabiriye iyo myigaragambyo ko batagomba gucibwa integer n’imijugujugu umunyagitugu akomeje kubakurikiza, kandi ko iyicwa rya Col Patrick ridakwiye kubaca intege ahubwo rikwiye kubatera imbaraga zo kurushaho gutera imbere mu rugamba bariho rwo kubohoza igihugu. Yaboneyo kandi akanya ko gusaba leta y’Afrika y’Epfo gukora ibishoboka byose igacunga umutekano w’impuzni z’abanyarwanda cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul kagame.
N’ubwo ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ntako itagize ngo itere ubwoba abanyarwanda bo kuza muriyo myigaragambyo ntibabujije ko abantu baza bambaye imyenda iriho amagamboyamagata ubwicanyi bwa Paul Kagame. Ku byapa bitandukanye bagaragzaga ko babajwe n’iyicwa rya Col Patrick Karegeya kandi bagasaba ko leta ya Kigali yafungura mumaguru mashya madam Ingabire Victoire. Abari bitabiriye iyo myigaragambyo bose wasangaga intero ari imwe “bati ntakuramba kudapfa kandi igihugu ucyima amaraso imbwa zikayanywera ubusa”. Undi twagiranya ikiganiro ni Capt RUTAGENGWA Emile akaba yari inshuti ikomeye ya nyakwigendera Col Patrick , yadutangarije ko kuriwe urupfu rwa Col Karegeya ari igihombo gikomeye ku gihugu no kuri buri munyarwanda wese. Yakomeje atubwirako ko na FPR itera Rwigema yarapfuye ariko urugamba rwarakomeje. Tumubajije ku magambo ya Mushikiwabo yo gushinyagurira nyakwigendera Col Patrick Karegeya, yadutangarije ko bibabaje kubona umuntu w’umuyobozi ashimishwa n’uko umunyarwanda yishwe. Tumubajije ubutumwa yaha urubyiruko rwa RNC yadutangarije ko urugamba twiyemeje tugomba kurukomeza kugeza igihe dukuye u Rwanda mu maboko y’abicanyi.
Umwe mubo twagiranye ikiganiro bwa Safari Stanley tumubajije ingamba agiye gufata zo kwicungira umutekano ati” zinzajya mu mwobo” nzakomeza kuvugisha ukuri no kugenda nemye umunsi wanjye nugera nzapfa. Undi wari witabiriye iyo myigaragambyo Pateri Andereya Munonoka yadutangarije ko amazi yarenze inkombe, umunyarwanda wese aho ari akwiye guhaguruka akogampagazi kuko amazi siyayandi.
Icyagaragaye muriyo myigaragambyo n’uko ambasade y’u Rwanda muricyo gihugu yari irinzwe bikomeye n’abapolisi kandi nta mukozi wayo n’umwe wacaracaraga ahagaragara.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
PRETORIA AFRIKA Y’EPF



