IHURIRO NYARWANDA(RNC) RIKOMEJE UMUREGO MU GUHARANIRA IMPINDUKA MU RWANDA
Pretoria- Kuri uyu wa
gatatu taliki ya 12 Ukuboza 2012, Ihuriro nyarwanda(RNC) muri Afrika y’epfo aho
gukora ibirori by’isabukuru y’imyaka ibiri rimaze rivutse,ahubwo ryatangaje ko
akazi aribwo kagitangira rihitamo gukorera imyigaragambyo ku biro bya Ambasade
y’u Rwanda hano mu murwa mukuru wa
Afrika y’epfo!
Iyo myigaragambyo yari
yatumiwemo n’abavandimwe bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda yatangiye saa tanu
kugeza saa saba,nkuko uruhushya rwatanzwe na Tswane Metropolitan Council
rwabisabaga, ndetse ko itagomba no kurenza abantu magana abili(200) nyuma yaho
ambasade ikoze ibishoboka byose ngo imyigaragambyo itemererwa gukorerwa imbere
y’ibiro byayo ariko bikananirana gusa RNC igasabwa ko itagomba kurenza uwo
mubare kubera ko ambasade yabeshye Tswane Metro Police ngo Ihuriro Nyarwanda
rirategura igitero cyo kuyisenya! Ikaba yari igamije kwibutsa amahanga ndetse
n’abanyarwanda bagitsimbaraye ku mahame ya FPR /Inkotanyi ko intambara ibera mu
burasirazuba bwa Congo ari intambara bwite ya Perezida Kagame ko abakongomani
n’abanyarwanda ari abavandimwe basangiye byinshi ko mu by’ukuri nta cyatuma
barwana.Hakaba kandi harimo no gutabariza abasore n’inkumi bari mu ngabo z’u
Rwanda batumva impamvu bajya gupfira inyungu z’umuherwe Paul Kagame nkaho ariwe
Rwanda!
Abigaragambya basabye ko umwanya wo gukorera politike mu Rwanda ufungurwa, abafungiye
ibitekerezo byabo bose bakarekurwa nta mananiza maze hagatangizwa ibiganiro
bitaziguye abanyarwanda bose bagashakira hamwe umuti w’ibibazo bibateranya
ntawe uniganwe ijambo. Bongeye kandi kwamagana
ubugizi bwa nabi bukorerwa mu magereza azwi n’atazwi bukorwa kenshi n’inzego
zishinzwe umutekano ziyoborwa n’agatsiko k’abasirikare b’indobanure bimitswe na
Perezida Kagame.
Bwana Ntwali Frank
uhagarariye Ihuriro nyarwanda by’agateganyo muri Afrika yashimiye abari aho
bamwe bari baturutse kure nka Cape Town, anibutsa ko urugamba rwo guhindura
amatwara mu Rwanda ruzakorwa n’abanyarwanda ubwabo kandi ko igihe nta kindi ari
iki tugezemo! Ati: Abavuga ko RNC itabaho nka Ambasaderi Karega noneho
bazongere bahakane ko RNC Itabagendereye ndetse ibazaniye n’ubutumwa bwiza
bakanga gukingura! Yongera agira ati Ikinyoma ntigihabwa intebe kabili na leta
y’afrika y’epfo Ambasade yabwiraga ko RNC ari gashoza ntambara,inkozi z’ibibi, n’ibindi... batangajwe n’ukuntu
imyigaragambyo yabaye mu
mudendezo nabo ubwabo batamenyereye mu myigaragambyo isanzwe ikorwa
n’abenegihugu. Akomeza agira ati aho naho twabatsinze ikindi maze amashyi ngo
kaci kaci!
Michael Rwarinda
Pretoria



