LETA YA PAUL KAGAME NGO; INZEREREZI 110 ZAFASHWE MU MUKWABU.
Johannesburg –
Amakuru dukesha Kigalitoday.com aravugako “ Umukwabo wafashe abantu 110
biganjemo inzererez”. Andi akagira a ti “Muhanga: Hafashwe abantu babiri
bamaze gutema abantu babiri”.
Nyuma yaho ibinyamakuru bikorana na leta ya Paul Kagame bitangarije y’uko hari
ubugizi bwa nabi bukomeje kubera mu gihugu, bika bisa nkaho byatesheje agaciro nyiragaciro,
abasore batavugarumwe na leta, bakomeje guhohoterwa.
Nkuko umwe mu
banyamakuru (Musabwa Ephrem) watangaje iyi nkuru abivuga, agira ati “Ikindi n’uguca burundu imbura mukoro
ziganjemo abana binzererezi n’indaya bakigaragara muri uyu mujyi bakabangamira
umutekano, nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano”. Ibi rero bikaba byatumye
twibaza ukuntu umuntu aba “Inzererezi mugihugu cye kandi afite ubureganzi
kamere bwo kuba no gukora icyo ashaka”.
Mu amaranga
mutima ye menshi akomeza agira ati “Mu kubasuzuma hagaragayemo 40 bakora ubujura
bwo mu mifuka n’abakora umwuga w’uburaya umunani. Abo bose bafungiwe mu murenge wa
Giheke, ari naho bazakorerwa dosiye”. Gusa ukuntu bapimye uburaya bwabo ako
kamwanya nibisobanuye. Nibihugu biteye imbere, nibishora gukora ayo masuzumwa (DNA) ako kamwanya. Ngo bafungiye aho bazakorerwa dosiye, bivuze yuko nta
nkete yari yakorwa kugirango ba bashe kuba batangarizwa ibyaha baregwa. Ariko uyu
munyamakuru yababoneye déjà ibyaha baregwa.
Undi
we (Gerard GITOLI Mbabazi) aragira ati; “Muhanga- Hafashwe abantu babiri bamaze gutema abantu babiri”. “Babwiye
uyu mugabo ko nadafungura bamwica, ati: “bakimara kumbwira ko banyica nahise
mfungura, nsanga babanguye imipanga ityaye, umwe ashaka kuntema mu mutwe nkinga
akiganza aba aricyo atema”. Birashoboka ko yatemwe, ariko icyanagaje ni ukuntu
uyu mwanditsi akomeza atubeshya muriyi propaganda.
Akomeza
yandika agira ati “Uyu mugabo
akimara gutemwa no guterwa ubwoba asabwa gutanga ibyo afite byose yahise avuza
indura bituma aba basore biruka, nibwo uyu mugabo yahise ahamagara abashinzwe
umutekano ngo bafate aba basore”. Umuntu watemwe akabo, ububabare afite
bwatuma yayura n’umunwa mwabantumwe?
Ikigaraga muribi byose ni uko leta ya Paul Kagame yadukiruye abasore
badafite kivugira. Izi nkuru zigamije kwerekana ko leta irimo gukora, cyeretse
ko imaze guta agaciro mubyo ikora, biteye agahinda. Abo basore bafatwa nk’inzererezi
kandi bari mugihugu cyabo bafitemo uburengazira ijana kw’ijana bwo gukora no kujya aho bashaka, urubategereje n’inzira
ya Congo kujya kurwana inambara batazi imva n’imvano.
Amakuru nkaya mugomba kuyitondera. Abo bavuga ko bagize uruhare mu
bikorwa bibi bibitirirwa, kuki n’amazina yabo badutagarije? Mwitondere inkuru nkizi kandi mube maso mushishoza.
JD Mwiseneza.
Johannesburg



2 Comments:
Murebye neza kuri iriya foto y'abasore babiri, inkokora z'uw'iburyo zirasa n'izifite ibimenyetso by'ingoyi (akandoya)!!! Ni ugutabariza abana b'abanyarwanda kabisa.
Ni ubwambere nasoma ino site ariko ni nubwanyuma. Uretse amafuti ateye isoni mu myandikiro, n' inkuru ntacyo ifatiyeho ukeretse gusebanya!
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home