PASCAL KANYANDEKWE MU GUSESA IMIGERI YA NYUMA
Johannesburg --- Umwe mubacuze umugambi wo kwivugana General Kayumba Nyamwasa niwe wihariye urubuga murukiko ubwo urubanza rwasubukurwakaga kuri uyu wa Kabili taliki ya 20/03/2012.
Richard Khanye , umwe mubapolisi bafashe Pascal Kanyandekwe, yatanze ubuhamya busesuye yerekana uko Kanyandekwe ubwe yamufashije kumuta muri yombi ku italiki ya 02/07/2010 amuha ibimenyetso byose arimo ageza ku rukiko. Nubwo uwo mukuru w’igitero cyo guhitana General Kayumba Nyamwasa akomeje kwidoga avuga ko ntacyo aregwa, agikandagira kukibuga cy’indege cya Johannsebug, South Africa ubwo yari avuye i Kigali nk’uko urwandiko rw’inzira yari afite rubyerekana, yafatanywe ibi bikurikira:
1. Pasiporo y’Ububiligi,ari nayo yagenderagaho;
2. Pasiporo y’u Rwanda nayo ye bwite nk’umunyarwanda;
3. Amafoto y’umushoferi wa Geneneral Kayumba Nyamwasa (umushinjwa wa 4), n’ indi y’umuntu utazwi kimwe n’aye 4;
4. URUFUNGUZO rw’inzu General Kayumba yari atuyemo rusa neza n’urwo basanganye Amani Uriwani(Rukara)-umushinjwa wa mbere;
5. Agatabo gato k’ubururu kanditsemo amazina y’abantu banyuranye. Bane muri bo bakaba bandikishijwe ikaramu y’umukara,aband iy’ ubururu.
6. Agakarita (BusinessCard) ka Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe kariho numero ze za telefone yo hasi,igendanywa mu ntoki na e-mail ye ndetse kanaditse ho ngo ibyo bintu babimuhe; kimwe na Colonel Mudenge n’izindi mpapuro ziriho abayobozi banyuranye b’u Rwanda abo twavugamo nka CPJ,Umunyamabanga mukuru wa FPR,uwari umuyobozi w'umujyi wa Kigali Aisha Kirabo Kakira , n’ abandi bakora mu nzego za polisi ndetse na raporo yaditswe n’ umwe mu banyarwanda bahungiye mu bubiligi witwa Boniface ivuga ukuntu bamwe mu banyarwanda ba bahutu batuye muturere twa Byumba, Umutara na Kibugo bishwe n'abatutsi bafatanyije n’ ubuyobozi bwibanze ndetse n'abasirikare,
7. Amatelefone agendanwa ane, Laptop n’ikinyamakuru UMUSESO.
8. Muri ako gatabo kavuzwe haruguru, harimo igishushanyo-mbonera (plan) cyerekana inzira iva ku kibuga cy’indege cya Johannesburg ikagera ku nzu General Kayumba yari atuyemo kuburyo bunononsoye. Na address zaho, ari zo; 108 ATHOL MEWS ATHOLAUCKLANDS RD, Sandton.
Ababuranira abashinjwa bamaze kumva ubwo buhamya no kubona ibimenyetso byose bashatse kwivumbura mu rukiko ariko umucamanza arabihanangiriza,ariko mu by'ukuri kubera akayabo bahabwa bwari uburyo bwo gukomeza kujijisha leta y'u Rda ngo ikomeze ibihere cash birire berekana ko bakora akazi,kandi bo bazi neza ko ibi bimenyetso ari simusiga ntacyo bazabihinduraho.
Icyatangaje abari murukiko nuko Kanyandekwe yabuze ibyicaro maze buri munota agasaba ko yakorana akanama gato (Consultation) n’umuburanira. Pascal Kanyandekwe yihinduye nyoni nyinshi rero ahakana ibintu byose ndetse ageza n’aho avuga ko n’amafoto ye atari we , ngo ko ari undi muntu basa!
Ikigaragara nuko uriya mugambi wo guhitana General Kayumba ufite aho waturutse hakomeye mu Rwanda,kandi uko urubana rukomeza bamwe mu bayobozi b'i Kigali cyane cyane mu nzego z'ubutasi bagenda bagarukwaho kenshi muri uru rubanza.
Urubanza ruzasubukurwakuwa 22/03/2012 I Johannesburg muru Afrika y’Epfo.
Jean De Dieux Mwiseneza
Jeppe Regional Court
Johannesburg.

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home