PASCAL KANYANDEKWE BIKOMEJE KUMUBANA INSOBE.
| Uwo uri ibumoso ni Pascal Kanyandekwe avugana n'abamuburanira. |
Yagize ati: Ku itariki ya 25 Kamena 2010 ,yabonye telephone ibaza niba hari ibyumba byo gukodesha bitarimo abashyitsi. Agira ati birahari nta kibazo maze azigamira icyumba abo bashyitsi nkuko asanzwe abigenza mu murimo we wo kwakira abagenzi. Abo bashyitsi yabarangiye aho icumbi riherereye(adresse) ni uko baraza arabakira bamubwira ko bari burare ijoro rimwe,baje mu modoka yo mu bwoko bwa Peugot ifite ibara rya zahabu,barimo ari babili.Hanyuma bamubwira abo aribo umwe ati nitwa Pascal nkaba nkora ubucuruzi bw’indege, undi ati nitwa Vincent.Tubibutse ko uwo Vicent yatorotse akaba aba mu Rwanda.Yongeraho ko bamwishyuye icyumba ijoro rimwe kandi bakamuha kashi.
Bwarakeye bamusezeraho ariko Kanyandekwe amubwira ko yahakunze gusa kubera ko hari ahandi yari yazigamishije icyumba aho bita Sandton,ataguma muri iryo cumbi rya Frederick Herman.Ni uko Frederick ati ntacyo ariko kuba ukora ubucuruzi bwíndege,twazakomeza kujya tubonana tukaganira kuri ubwo bucuruzi kuko nanjye nzi abantu benshi bakora ako kazi .Bukeye kuwa 28/06/2010, Pascal Kanyandekwe yaramuhamagaye amubwira ko aho yari yagiye atahakunze ko yamwoherereza umushoferi akagaruka kuba mu icumbi rya Frederick Herman.
Akihagera yarishye icumbi iminsi umunani icyarimwe. Hagati aho Pascal Kanyandekwe yamusabye kumushakira ahantu yakodesha imodoka yo kugendamo ariko ikaba ari Automatic ariko akayishaka ntayibone.Umugore wa Frederick yahise abwira umugabo we ko bamukodesha iye bwite kuko nta kazi kenshi yari afite ni uko barayimuha.
Kanyandekwe yahise afata iyo modoka yo mu bwoko bwa Nissan Almera ifite ibara ryúbururu aragenda.Muri iryo joro Kanyandekwe yahamagaye Frederick amumenyesha ko imodoka yibwe,maze Kanyandekwe agarutse Frederick amusaba copy ya passport núruhushya rwo gutwara imodoka kugirango bajye kubimenyesha polisi.Bukeye bwaho nibwo Kanyandekwe yamubwiraga ko ashaka kujya Cape Town ku bijyanye núbucuruzi bwe bwíndege.Frederick yamuhaye umushoferi wo kumugeza ku kibuga cyíndege,nkuko amakashe abyerekana muri pasiporo ya Kanyandekwe,aho kujya Cape Town nkuko yabibwiye Frederick we yafashe inzira yigira i Kigali.
Frederick agerageza guhamagara Kanyandekwe ngo yumve ko yagezeyo amahoro biranga,yohereza za SMS habura igisubizo. Hashize iminsi mike Kanyandekwe agarutse ahamagara Frederick ngo namwoherereze umushoferi aze kumufata ku kibuga ko Avuye Cape Town ariko mu byukuri yiviriye i Kigali !’Hagati ahoya modoka Kanyandekwe yavuze ko yibwe yarafashwe adahari maze bayisangana uwitwa George Francis uzwi ku izina rya SISCO ari kumwe nabandi banya TANZANIYA batatu.Aha tubibutse ko abo bane bari muri iyo modoka aribo bashinjwaga mu rubanza rwa kabili rwo kujya guhitana Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu bitaro.
Ni muri urwo rwego Kanyandekwe akimara guhamagara Frederick amusaba ko yamwoherereza umushoferi wo kumukura ku kibuga akamugeza ku icumbi,yahise abimenyesha Polisi kubera ko abafatanywe ya modoka bavugaga ko batayibye ko ahubwo bayitijwe na Pascal Kanyandekwe.Poilisi rero niyo yahise ijya kumwakira we yibwira ko ari umushoferi Frederick yamwoherereje,umupolisi akimara kumubwira ko afashwe nínzego zúmutekano nibwo yamwizezaga millioni yámadorali kugirango amureke agende,avuge ko batabonanye.Umupolisi akanangira.
Ubuhamya burakomeje,
Jean De Dieux Mwiseneza
Jeppe Regional Court
Johannesburg.

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home