RNC AFRICA Y’EPFO ABENSHI BASANGA KAGAME AKWIYE KUBWIRWA URURIMI YUMVA
![]() |
|
Gen Kayumba, Col karegeya na David Batenga umubitsi wa RNC
ashyiraho morale.
|
Muri rusange abari bitabiriye uwo mwihero bishimiye ibyo Rnc
yagezeho ariko kandi urugendo ruracyari rurerure kugirango RNC ibashe gukiza
abanyarwanda ingoyi bariho. Ni muri
urwego abayoboke benshi ba RNC bemeza ko
igihe kigeze ngo perezida kagame abwirwe
ururimi yumva kuko akomeje kumarira abanyarwanda kw’icumu . bityo rero abenshi
bakaba bemeza ko impamvu kagame akomeje gukerensa imbaraga z’abamurwanya ari uko
“bakomeje
kurushanya nawe gukoma mu mashyi bityo igihe kikaba kigeze ngo batangire
kurushanya nawe mu midiho” maze kagame
abone ko na nyina w’undi abyara
umuhungu. abari aho bashimangiyeko hagomba kwirindwa ikintu cyose
cyatuma igihugu cyongera kugwa mu icuraburindi. LT gen Kayumba yagaragaje ububi
bw’intambara mu gucyemura ibibazo avuga ko ubu buryo bugomba kwirindwa uko
bishoboka kose.
Lt Gen Kayumba yatanze ishusho ya Rnc, agaragazako ubu
umunyagitugu kagame asigaye agenda abebera hirya no hino kwisi ndetse ko
ingendo ze hanze y’igihugu zagabanutse cyane kubera gutinya kwakirizwa induru n’abamurwanya
nk’uko byamugendekeye I London, na
Canada. Yakomeje ashimira abayobozi n’abayoboke ba RNC ubwitange bakomeje kugaragaza aboneraho kubasaba kongeramo imbaraga ku rugamba
bariho. Ikindi kishimiwe n’uburyo RNC
n’amashyaka bifatanije baherutse kwibaruka radio Impala yumvikanira mu Rwanda no kwisi hose ku murongo mugufi SHORT WAVE.
Col Patrick Karegeya yasabye abayoboke ba Rnc kurushaho
kwizerana no kubwizanya ukuri kandi buri wese akagerageza kwisanzura kugirango
inkundura yo gucungura u Rwanda yihute.
Abenshi mubari bateraniyaho bemeza ko mu rwego rw’ububanyi
n’amahanga kagame amaze gushegeshwa bikomeye.
Mu gihe amaze gushegeshwa hanze hari abemezako igihe kigeze ngo
abamurwanya bisuganye batabare
abanyarwanda hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka. Abari mu mwiherero babajwe
bikomeye n’uburyo ubutegetsi bwa kagame buherutse gukatira igifungo cy’imyaka
cumi n’itanu madam Ingabire victoire ndetse Kagame n’agatsiko ke bakaba bakomeje kunyereza
abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. kubera izo mpamvu abayoboke ba RNC bakaba
bakwiye guhindura vitensi bagenderagamo ku girango babohoze abanyarwanda.
Ikindi bemeranywaho n’uburyo kagame yahemukiye abanyarwanda b’amoko yose
abahutu, abatwa n’abatutsi bityo hakaba nta bwoko bukwiye kwishuka ko Kagame
abereyo kuburinda. Hanenzwe kandi politiki ya ndumunyarwanda igamije
gukandamiza igice kimwe cy’abanyarwanda.
Abari bitabiriye uyu mwiherero bishimiye uburyo umubare wabayoboka
RNC muri iki gihugu urushaho kwiyongera umunsi kuwundi .
Iyo witegereje neza usanga
95 % by’abayoboke ba RNC ari urubyiruko kandi rw’amako yose.
Uyu mwiherero wari witabiriwe n’abayobozi bagera kuri
mirongo itanu.
Umuhango wo gusoza ibyo birori washojwen’umupira w’amaguru
wahuje ikipe ya Pretoria na Johannesburg ukaba wararangiye banganyije igitego
kimwe kuri kimwe. Abari bawitabiriye
baboneyeho gusangira no kwica akanyota banifurizanya gusoza umwaka neza. Umwe
mu bari bitabiriye uwo mwiherero twaganiye
akaba n’umwe mubayozi yadutangarije ko yifuza ko umwaka utaha igihe
nkiki yazaba ari kubutaka bw’u Rwanda.
NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO
![]() |
|
FRANK Ntwari asuhuza
abakinnyi.
|



