IMVUGO NIYO NGIRO. IHURIRO NYARWANDA RIKOMEJE GUHUZA ABANYARWANDA
Ejo kuwa gatandatu tariki ya 24 Werurwe mu mujyi wa Pretoria, South Africa
Abanyarwanda bíngeri nyinshi bari babukereye baje kureba umukino wúmupira wámaguru wahuje urubyiruko rwábanyarwanda batuye mu mujyi wa Johannesburg nábavandimwe babo batuye mu mujyi wa Pretoria .
Ibyo birori kandi byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bámashyirahamwe anyuranye ahangarariye abanyarwanda muri South Africa ariko benshi bari bari abo mu IHURIRO NYARWANDA(Rwanda National Congress).Aha Twavuga nka Ntwali Frank(uhagarariye byagateganyo RNC mu rwego rwa Africa) Etienne Mutabazi(akaba ariwe vice chairman wa RNC muri Africa) Fulgence Turinumukiza(Perezida wïmpunzi zábanyarwanda baba Johannesburg)
Umukino rero wari ushyushye cyane nyuma yaho umukino ubanza wabaye umwaka ushije Johannesburg yari yanyagiye Pretoria Ibitego bine kuri bitatu,byaragaragaye ko Pretoria yari yiteguye neza ikaba yarishyuye Johannesburg ibitego byose uko ari bine naho Johannesburg ikabasha kwinjiza igitego kimwe gusa muri uwo mukino.
Ibirori byakomereje Pretoria North aho abakinnyi ndetse n’abafana bari benshi bateraniye bagasabana, bica akanyota ndetse bacinya n’akadiho.
Baligira Ferdinand uhagarariye RNC muri Pretoria akaba ari nawe wakiriye ibyo birori,mu ijambo rye yashimiye abari aho bose ndetse abaha níkaze.
Bwana Etienne Mutabazi waje ayoboye delegation yaturutse I Johannesburg we mu ijambo yagejeje ku bari aho yasobanuye uburyo abanyarwanda aho turi hose tugomba guharanira kwimakaza umuco wo kubana,koroherana no gukundana tutitaye ku myumvire ya politike,ubwoko,amadini,uturere,igitsina níbindi.Yongeyeho kandi ko urubyiruko rw’abanyarwanda rugomba gufashwa mu buryo bwose bushoboka kugirango ruzabe ingirakamaro mu kuzakomeza umuco kwo kubana neza nta vangura mu Rwanda rwejo.
Frank Ntwali mu ijambo yavuze asoza uwo munsi yasonuriye abari aho ko Ihuriro Nyarwanda rizakomeza gushyigikira igikorwa nkiki, yongeraho ko kubaka igihugu bitangirira mu muryango bikajya muri cominote hanyuma kominote ikubaka igihugu.
Ihuriro nyarwanda rero rizakomeza guharanira ko buri munyarwanda aho ariho hose
Yiyumvamo igihugu cye kandi bikamutera n’ishema.
Frank Ntwali kandi yashimiye komite zashyize mu bikorwa uwo mukino cyane cyane
Abakinnyi bitanze ndetse bakanerekana umukino mwiza.Ashimira kandi abari n’abategarugori ndetse n’abana bato benshi bari bitabiriye ibyo birori.
Faustin Muhirwa

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home