IMIGABO N’IMIGAMBI BYA PLATFORM
1. INTANGIRIRO
Platform P5 ni
urugaga rw’amashyaka ya politiki AMAHORO P.C, FDU - INKINGI, PDP -IMANZI, PS
- IMBERAKURI na RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC); uru rugaga kandi
rwiyemeje kwakira n’andi mashyaka yemera gukurikiza inshingano remezo
n’imigambi yarwo.
Platform P5 ni
ikoraniro rigari rigizwe n’abajyamugambi barebwa kandi bahangayikishijwe buri
munsi n’ibibazo by’Abanyarwanda. Amashyaka ya politiki arigize, akoraniwemo
n’Abanyarwanda b’ingeri zose kandi b’amoko yose (A_b_a_h_u_t_u_,_
_A_b_a_t_u_t_s_i_ _n_’A_b_a_t_w_a_) baturuka mu turere twose tw’u Rwanda
kandi baranzwe n’amateka atandukanye. Harimo abantu bahoze mw’ishyaka rya RPF
n’andi mashyaka yakoreraga mu Rwanda kuva mu 1991, ndetse n’abandi bantu
batigeze bagira ishyaka na rimwe rya politiki babarizwamo mbere. Hahuriyemo
abari abayobozi bakuru ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame na FPR,
n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu milimo no mu butegetsi bwa nyakwigendera
Prezida Juvénal Habyarimana.
2. IMIGAMBI
Platform P5
yemezako u Rwanda ari igihugu cyigenga.
Duharanira
kubaka igihugu cyubahiriza amategeko kandi cyubaha kikanarengera
ikiremwa-muntu, giharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’ikiremwa-muntu;
igihugu cyimakaza demokarasi isesuye kandi ishimangira ko ubutegetsi ari
ubw’abaturage, bukorera abaturage kandi butangwa n’abaturage. Igihugu kirangwa
n’ubutabera butavogerwa; kitagira ivangura iryo ari ryo ryose, cyumva kandi
kikimakaza ugushyikirana n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, gikangurira Abanyarwanda
kwubaha buri muntu agahabwa agaciro.
Platform P5
ishyigikiye politiki y’ igihugu giharanira iterambere rishyitse, lisaranganijwe
kandi rirambye, kirangwa n’uburinganire ku mirimo, imbere y’amategeko no mu
mibereho rusange; igihugu giha buri munyarwanda ubwisanzure muri politiki no mu
yindi mimerere ye yose.
Uru rugaga
rushyigikiye kandi ubwunvikane n’ubufatanye n’abandi baturage b’amahanga,
bushingiye ku muco wo kubahana, koroherana no kuzuzanya.
3. INTEGO
Z’IBANZE
Dufite intego
zikurikira:
3.1 Dufite
intego yihariye yo kubaka umuryango Nyarwanda utagira amakemwa ; Aho
ikiremwa-muntu ari indahangarwa kandi kibubungabunga, aho nta muntu n’umwe
ubangamirwa bitewe n’ubwoko bwe, , indangamimerere ye , akarere akomokamo
cyangwa amateka yanyuzemo;
3.2 Twiyemeje
ubwacu igikorwa cyo guca inzigo no kuyobora u Rwanda muri demokarasi isesuye,
mu bwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda; mu gihugu buri munyarwanda abona ko
ahagaraliwe mu nzego z’ubutegetsi, akihitiramo abategetsi ku bwende bwe nta
gahato cyanga igitsuri; akishyira akizana mu mibereho ya buri munsi, agahabwa
uburenganzira busesuye bugenwa n’amateko yumvikanweho n’abaturarwanda bose;
Igihugu abanyarwanda bavugamo icyo batekereza , buri wese yihitiramo akurikije
inyungu ze bwite; bagasangira umutungo kamere w’igihugu n’ibiyikomokaho nta robanura
rishingiye ku bwoko, idini , indangamimerere cyangwa ibindi.
4
INDONGORABITEKEREZO
Twemera ko:
4.1 Ikibazo cy’ibanze cy’u Rwanda gishingiye ku miyoborere
mibi n’ubutegetsi bubi. Ni ikibazo cya politiki kimaze igihe kirekire cyane,
gikeneye ko habaho imishyikirano igusha ku masezerano kugira ngo hafatwe
ibyemezo mu rwego rwa politiki. Muri politiki, ubwumvikane buke no kutagira
ubwisanzure bitera imvururu bigatuma kugera ku butegetsi bigomba kunyura mu nzira
y’intambara, abararikiye ubutegetsi bakitwaza ubwoko bwabo ari nako bahohotera
ubwo batarimo. Ibi ni byo bisobanura impamvu kugeza ubu u Rwanda ari igihugu
kitagendera ku mategeko, ntikigire n’inzego z’ubutegetsi zihamye mu birindiro,
zitubahiriza inshingano zazo, bigatuma habaho kurwanya ubwisanzure bw’abaturage
mu mitekerereze n’imikorere, hagahora hakoreshwa amatora afifitse, ari nabyo
bikurura intambara z’urudaca zokamye u Rwanda kuva kera.
4.2 Mu Rwanda, amoko ari mu ndangamimerere y’igihugu cyacu
igaragara mu mibereho isanzwe ya buri munsi no muri politiki;
4.3 Icyaha ni gatozi; Inkozi y’ibibi igomba gukurikiranwa ku
giti cyayo;
4.4 Hakenewe
komisiyo y’igihugu ishinzwe " U_k_u_r_i_,_ _U_b_u_t_a_b_e_r_a_
_n_’U_b_w_i_y_u_n_g_e_" kugirango icukumbure kandi yerekane ukuri kuva
mu mizi y’amakimbirane abanyarwanda bafitanye kuva kera yitirirwa amoko mu
Rwanda, kugira ngo hafatwe ingamba nshya zazanira abanyarwanda amahoro n’ubumwe
birambye.
5 IMIHIGO:
5.1 Kurwanya itsembabwoko, ibyaha bindi byibasirara
inyoko-muntu, ibyaha by'intambara, iyica rubozo n'ihohoterwa ry'ikiremwamuntu;
5.2 Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye
kandi yumvikanyweho ishingiye ku mashyaka menshi, iha agaciro buri wese kandi
irengera inyungu za buri Munyarwanda.
5.3 Gushyiraho inzego z’ubutabera bwigenga, butabogama,
burandura burundu umuco wo kwigomeka no kwigira indakoreka ;
5.4 Gutegura ibiganiro mpuzaruhame bigenewe abanyarwanda
b'ingeri zose, kugira ngo bigire hamwe amateka n’ahazaza heza h'igihugu cyacu;
5.5 Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n'iheza iryo ariryo
ryose, abanyarwanda bakareshya imbere y’amategeko, bakanahabwa amahirwe amwe
imbere y’ayo mategeko;
5.6 Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y'ibitsina
byombi;
5.7 Kurangiza burundu ikibazo cy'impunzi cyabaye karande mu
Rwanda;
5.8 Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y'Abanyarwanda
b'ingeri zose no gusana imitima yakomeretse;
5.9 Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose ;
5.10 Guharanira umutekano w'abaturage bose dushyigikira ko
inzego z'umutekano n'izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu
cyangwa agatsiko kari ku butegetsi;
5.11 Guca
burundu ingeso yo gushotora ubutegetsi bw’ibindi bihugu, kwirinda burundu
gushoza no gukuririza intambara n'urugomo mu bihugu by'abaturanyi,
dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n'umutekano birambye mu karere turimo no
kw’isi.
6 IMIKORERE
6.1. Gushyiraho itegeko nshinga n’inzego z’ubutegetsi
zumvikanweho ku buryo zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku muturarwanda
wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura amakimbirane n’imitwe
y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi bw’igitugu;
6.2. Gushyiraho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi
bwigenga ntibuvogerwe; gusaranganya imyanya y’ubutegetsi mu miyoborere
y’igihugu, hitaweho cyane cyane gusaranganya imyanya y’ireme mu buyobozi
bw’igihugu.;
6.3. Guteza imbere no gushishikaliza imyumvire nyayo
y’amateka yaranze u Rwanda, no kurekera inzobere mu mateka akaba arizo
ziyandika, kandi tukamagana uwariwe wese washaka kuyagobeka kubera inyungu ze
cyangwa iza agatsiko runaka;
6.4.
Gushyiraho urwego rwigenga rufite inshingano yo kugenzura ubwubahirize
bw’uburenganzira bwa muntu;
Platform P5
Kamena 2016
AMAHORO P.C
Etienne
Masozera
President
emasozera@hotmail.com
FDU-INKINGI
Joseph Bukeye
2nd Vice – President
jbukeye11@yahoo.fr
PDP-IMANZI
Jean Damascène Munyampeta
Secrétaire Général
pdp.imanzi@gmail.com
PSI-IMBERAKURI
Jean Baptiste Ryumugabe
Coordinateur
jean_baptiste36@hotmail.com
IHURIRO NYARWANDA- RNC
Théogène Rudasingwa
Coordinator
ngombwa@gmail.com