Wednesday, 15 June 2016

AKUMIRO SI AMAVUNJA, KAHINDUTSE AGATSIKO KA LETA YA PRESIDENT PAUL KAGAME.


Mu inama abadepite baherutse kugirana na Minisitiri w’umutekano, Musa Fazil Harerimana, baherutse kuganira k’u “ubuhezanguni mu Rwanda”. Ijambo ubuhezaguni mu icyongereza ni ukuvuga “ extremism”.

Mu kugaragaza ko u Rwanda rufite abahezanguni yitwaje idini rya kisilamu, kuko aribo bashyizweho uwo musara n’ibihugu byo muburayi.  Byatumye abyifashisha mu guharabika inzirakarengane badahuje imyunzire ndetse n’idini.

Ibi rero bikaba bifite ingaruka ki kubanyarwanda?
1.     Ingaruka yambere ni uko biteranya/bikanganisha abanyamadini mu gihugu rwagati.
2.     Ingaruka ya kabiri ni uko abadosobanukiwe buryoki abanyapolitike bashingiye kubinyoma nka “ Fazil Harerimana”, bagirango ibyo avuga bifite ishingiro bakaba bakigamba mu bisilamu bakababuza amahoro ngo ni “ abahezanguni”.
Nyamara ukurikije uburyo abanyarwanda bayobowe, niho wakibaza niba batayobowe n’abahezanguni.

Igihugu nk’u Rwanda, cyumva ko gifite amahoro, niyihe mpamvu abasirikali birirwa mu mihanda? Ese baba barinze uwuhe mutekano, kandi igihugu gitekannye? Ese niba bikanga baringa, biterwa ni iki? Iyo baringa n’iyihe ko ntaho ifite ho kunyura?  Yaba hasi cg hejuru.

Abahezanguni ba korera mu gatsiko ka leta ya Paul Kagame nibo bakomeje ubuhazanguni bwabo bafata inzira karengane bazibeshyera ngo nta byangobwa zifite bakazifunga. Biyibagiza ko abenshi mubo bahohotera ari bene kanyarwanda, baba bari nmuri shuguri bashakisha amaramuko. Muzagende iyo imahanga mumbwire igihugu gifite amahoro kirirwa gisaka abaturage bacyo kibaka ibyangombwa. Uzanyereke aho abasirikale b’ibindi bihugu birirwa mu mihanda bacunga umutekano w’igihugu babeshya ko gitekanye.

Uyu mu minisitiri akomeza agira ati: “Hari abo polisi yaka ibyangombwa bakavuga ko batabitanga, kuko bigeze kubigira bakiri imbata za satani ariko bakaba barakijijwe, ku buryo batakibitanga ari na bo batabwa muri yombi.” Mbwana minisitiri ntukajye ushaka kubeshyera abanyarwanda. Ese ushatse kuvuga ko bavutse ari imbata za satani? Abize bibiliya na kulani bigisha ko umuntu avukana  icyaha cy’inkomoko arinayo mpamvu akorerwa imihango ya gikilisutu akezwa, agirwa umwere.

Ahubwo gufata abantu mukabahimbira ubuhezanguni nibyo bitazuma n’abari abatagatifu bahindura imitama. Ibyo bazaba bisimbizi ariko ntibizaba byiza k’u Rwanda n’abarutuye. Reka ubuhezanguni, usazane ishema. 


NYIRABAYAZANA KAREGA
PRETORIA


Sunday, 12 June 2016

AMATIKU Y’AMBASSADERI VINCENT KAREGA AGAMIJE GUTANYA ABANYARWANDA.


Mu iminsi ishize ibinyamakuru bikorera leta y’u Rwanda, bimaze igihe bitangaza amakuru adafite umutwe n’ikibuno, ahubwo agamije gutanya abanyarwanda muri rusange. Muri ibyo binyamakuru, ikiza kw’isonga ni Igihe.com

Ayo makuru bayahabwa n’uhagarariye u’Rwanda muri Afrika y’epfo ariwe bwana Amb Vincent Karega. Uyu Karega asa n’uwahahamutse ukurikije ukuntu yishyizemo ibikorwa bya Rwanda National Congress (RNC), ishyaka ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda rikorera kw’isi hose rikaba rifite ibyicaro k’umugabane wa Afrika muri Afrika y’epfo.

Mu ibyo agenda avuga, asebya RNC harimo aho agira ati: “Binyuze ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo."

Ibi avuga ntagaciro bifite, ahubwo ni agahoma munwa kuko ntamunyarwanda ntumwe uba muri Africa y’epfo wari wicwa na RNC cg ngo aterwe ibyuma na FDLR nkuko we n’agatsiko ke kayobowe na President Paul Kagame bakurikirana impunzi aho zahungiye  bakazica. Ingero ni nyishi, ushaka wahera muri 1994 aho ingabo za RPA zateye inkambi z’impunzi zikica impunzi urubozo. Kugeza aho yigamba ngo “ Na ba bandi tutabashize kugeraho ngo tubamariremo umujinya, bakaba bakidegebya…” 

Karega akomeza agira ati: “Bashaka ko abantu bajya muri RNC/FDLR ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF bari gushakisha abarwanashyaka ba FDLR/RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.”

Abo bashoramari nibande? Celestin Nyandwi se cg? Ahubwo icyo atabashije gutangaza ni  uko abanyarwanda benshi bakomeje guhunga u Rwanda kubwinshi kandi baba bavuga ko u Rwanda ari urwo gutabarwa vuba.

Uyu Karega niyotonde kuko RNC/FDLR nta mugambi wo kwica cg gutanya abanyarwanda bafite, ahubwo ibikorwa byo kubunga birakomeje. Ikindi kandi agomba kumenya ni uko, Intore, aho iva ikagera nimenyekana, RNC ifite inshingano zo kuyigisha umuco wo kubana kimuntu. Ninanirwa kunywa uwo muti w'urukundo, uburenganzi ni ubwa buriwese kuko ntawaguhitira ikiza utiyumvamo. Muri RNC buri wese arisanga n'ibitekerezo bye birakirwa uko biri.

Ubwoba bwa leta y’Ikigali muri yiminsi ni bwinshi cyane. Bageze aho bitambika muri programme z’amatelevision yo muri Afrika y’epfo ba babuza guhitisha ibiganiro birimo abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegesti bw’agatsiko ka Kagame. Ntibakiyibagizeko aho guhitisha ibiganiro hagurutse, aho imbuga nka za internet zavumburiwe, Mr Karega.

Mukurangiza ndagirango mbwire Amb Karega ko ntakidashoboka abantu badahuye ngo banganire. Ibiganiro birakomeje hagati y’inyabutatu z’u Rwanda. Tuzikemurira amakimbira yacu tubifashijwemo n’abitanyije na sekibi. Nibyinshi byo kwandikwa aha ariko kuvuga menshi siko kuyamara.

Reka kugundira igufwa kandi inyama yarariwe cyera.

NYIRABAYAZANA KAREGA
Afrika y'Epfo

Sunday, 13 April 2014

ABANYAMAKURU NTAMUHANGA NA NIYOMUGABO BATI “ NI WOWE BATUZIZA”

Mu gihe umutima wanjye ukomeje kunsimbuka igituza nibaza niba inshuti zanjye twiganye tukanakorana akazi k’itangazamakuru zigihumeka ,cyangwa  zarambuwe ubuzi ma n’abahotozi ba NZIZA n a MUNYUZA,  ni ngombwa ko nagira icyo mvuga ku mpamvu nibaza zaba zarateye kuzimira kwabo mu buryo bw’amayobera.
NTAMUHANGA SI INSHUTI NI UMUVANDIMWE  WANJYE
Hari mu mwaka wa 2001 ubwo namenyanaga na NTAMUHANGA Cassien  musanze mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Aloys i RWAMAGANA ( GROUPE SCOLAIRE ST ALOYS), icyo gihe tukaba twembi twarigaga mu mwaka wa gatanu w’ubumenyamuntu (5 eme science humaine). 

N’ubwo Ntamuhanga yigaga mu ishuri rya A nkiga muri B ntitwatinze kumenyana, kuko mu bihe by’ikiruhuko twabaga tujya impaka cyane ku mateka twigaga (history) kuko mu ishuri rye bamwemeraga nk’umuhanga nanjye mu ryanjye ari uko bamfata. Twakomeje kubana na Ntamuhanga aha i Rwamagana ndetse mu gihe cy’ikiruhuko tukaba twabaga turikumwe kenshi muri Kigali, kugeza ubwo 2003 twakoraga ikizami gisoza amashuri yisumbuye,  maze bikarangira mfite amanota ya mbere mu banyeshuri basaga ijana, icyo gihe Ntamuhanga akaba yaraje angwa mu ntege  ku mwanya wa gatutu maze twembi twoherezwa kwiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I BUTARE.

NTAMUHANGA AHAGARIKA AMASHURI NGO ARERE IMFUBYI

Ntamuhanga ntiyarangije umwaka wa mbere mu mategeko, atari ukubera ubuswa ahubwo kubera imfubyi za genocide zirenga umunani  yagombaga guhitamo gushaka akazi akazitaho cyangwa zikandagara kuko leta ya FPR umusonga wazo ntacyo wari uzibwiye nk’uko n’ubu ntacyo uzibwiye.
Ng’uko  uko Ntamuhanga yafashe icyemezo cya gitwari agashakisha utwo yakora ngo aramire izo mfubyi. Icyo gihe twese abiganye nawe byaratubabaje cyane kubona umuntu w’umuhanga nka Cassien acikiriza amashuri. Ntamuhanga yakomeje kuba inshuti yanjye cyane mu biruhuko ndi i KIGALI kenshi twabaga turi kumwe tuganira cyane ku mibereho mibi y’abacikacumu n’ubusumbane bukabije bwahawe intebe mu Rwanda (Capitalisme sauvage).

FPR NA NZIZA BAMBUZA KWIGA

Mu mwaka wa 2008 nitegura kudefenda nkaba nari gusoza manda yo kuyobora abanyeshuri bigaga mu ishami ry’amategeko,  nibwo LT EMANUEL SHYAKA wa DMI, AIP ABEL NDUNGUTE  wa special intelligence  of police na KANAMUGIRE Faustin wa NSS bankoreye raporo bayishyikiriza NZIZA  na Ngarambe bababwirako nshaka kugumura abanyeshuri.  Ibi byankururiye urwango kugeza ubwo taliki 30/05 /2008 mbura ukwezi ngo ndefande, NGARAMBE NA NZIZA bategetse kaminuza kunyirukana burundu bandega ngo gushaka kugumura abanyeshuri. Nyuma gato yaho  banyirukaniye nibwo JACK NZIZA yagiye  gukoresha inama  abanyamuryango ba FPR  bigaga muri kaminuza maze si ukuntuka yivayo kugeza ubwo avuga ngo kuki batinze kwirukana iyo “VIRUS”  icyo gihe niyambaje inzego zose zishoboka mbifashijwemo na (ibuka) dore ko muri genocide natakaje abavandimwe batandatu n’ababyeyi bombi. Nyuma y’uko ibuka ibigiyemo baje kundeka bigoranye cyane maze muri 2009 ndangiza amashuri. Ibyaka karengane nibirebire nzabigenera inkuru yabyo. Ntibyateye kabiri umwicanyi Jack Nziza agakomeza kunshumuriza insoresore ze dore ko nari nararahiye ko ntazigera nari mwe manika akaboko ngo ndayoboka FPR. 

NJYE NA NTAMUHANGA KURI RADIO UBUNTU BUTANGAJE.

Nyuma y’aho Ntamuhanga agiriwe umuyobozi wa radiyo ubuntu butangaje (AMAZING GRACE radio), niba nibuka neza hari 2009 icyo gihe nanjye nibwo nari ndangije amashuri muri kaminuza i Butare. NTAMUHANGA yatangiye kujya antumira tukaganira ku bagabo b’intwari za Africa ariko cyane cyane Capt THOMAS SANKARA .  Mbonye kuntoteza bikomeye naje kubabisa. Naje kongera gusubira muri studio za radio mu mwaka wa 2012 mvuye kwiga. Nyamara kuva icyo gihe,nubwo ntakibi twatangazaga kuri radio kuko nakoraga ikiganiro cy’amategeko, ubundi tukanakorana na Ntamuhanga muri  weekend tuvuga kuri politike mpuzamahanga dore ko arinabyo nize.

Ba maneko batangiye kujujubya Ntamuhanga batanshaka, nyamara we yakomeje kubyirengagiza. Byagezaho njya ku ruhande  ngo agire amahoro, nshaka utundi nikorera, nyamara ndakwanze ya Nziza ntivamo ndagukunze.  Ng’uko umwaka ushize naje kuburirwa n’inshuti ko bagiye kunyirenza nyabangira ingata ubwo.

NIYOMUGABO INSHUTI YANJYE MAGARA
Twamenyanye bwa mbere na Niyomugabo Mu mwaka wa 2000, ubwo nigaga mu mwaka wa  wa kane w’amashuri yisumbuye mw’ishami ry’ubumenyamuntu mu rwunge rw’amashuri rwa leta rw’ I Butare GSOB ,mu gihe Niyomugabo yigaga mu ishami ry’indimi (lettre).  

Naje gukomereza amashuri yanjye mu mwaka wa gatanu i Rwamgana ariho nasanze Ntamuhanga.
Naje kongera guhurira na Niyomugabo muri Kaminuza nkuru y’ U Rwanda ubwo yigaga mw’ishami ry’indimi n’ubuvanganzo njye niga mu mategeko ubwo byari muri 2004. Uretse kuba Niyomugabo dukomoka mu karere kamwe ka NYANZA hari byinshi twumvaga kimwe nawe, cyane ikintu cyo kwanga akarengane. 

Niyomugabo muvandimwe hari byinshi duhuje.  Ndibuka ko insoresore za NZIZA zigeze kutujujubya ngo turapinga twirirwa dusebya leta ngo iyoborwa n’abasajya b’injiji   maze wowe ukaza gutorongera ukamara amezi arenga atandatu NAMPULA  muri Mozambique mu gihe njye mambutse inyanja y’ubuhinde nkamara umwaka n’igice muri Madagascar. Urabyibuka ukuntu natashye bakanshimutira ikanombe maze inshuti yacu Ntamuhanga ikazenguruka brigade zose inshakisha igaheba.  

Mu gihe nakoreraga impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu muri Madagascar, mu mategeko ndemyabihugu n’imibanire y’ibihugu  (masters in PUBLIC LAW AND INTERNATIONAL RELATION), Niyomugabo yakoreraga impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu gihugu cy’ububirigi (masters in Human resource management). Kuva 2012, mu kwezi kwa munani ndibuka agakungu kacu ku rubaraza rwa radio ubuntu butangaje utwumvisha ubutwari bwa RUGANZU naho NTAMUHANGA yivugira Yezu mu gihe nabaga mpagaze ku butwari bwa commandant ERNESTO CHE GUEVARA na capt Thomas Sankara.  Ndibuka  ukuntu ababyeyi bicurirazaga utwenda mu mujyi bajyaga baza birukira muri studio za radiyo,  « Local defense » zibirukankanye maze tukabahishira imyenda. 

Icyo gihe Ntamuhanga bikamubabaza cyane,  mu gihe Niyomugabo  iyo yabaga ahari yatwibutsaga ukuntu Ruganzu yajyaga abwira abagaragu be ati : ” ntitwaje gutaha ubukwe ku isi ahubwo twaje kuruhira rubanda”; agaheraho anegura abayobora batoteza abakene. Ushaka kumenya byinshi wasoma igitabo Niyomugabo yanditse kitwa “NTA RUGANZU NTA YEZU”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nakomeje kubwirwa n’inshuti zacu ziri Kigali ko inkoramaraso za Munyuza na  Nziza zari zikurwaye uretse guhora bakubaza ubushuti  bwawe nanjye cg niba tujya tuvugana, banakuziza ubushuti bw’umwihariko wari ufitanye na KIZITO MIHIGO nawe ubu uri mu mazi abira.   Abanyarwanda bazi ukuntu mwajyaga mukorana rimwe na rimwe kuri television Rwanda muyoboye ibiganiro cyane ku mikorere y’abahanzi cyangwa umuco w’igihugu. Ibyo byose bikiyongera kugitabo wendaga  gusohora kitwa ‘GATEBE GATOKI YA GAHUTU NA GATUTSI MU GIHUGU CYA KANYARWANDA”. 

Ntibyantangaza rero uzize urugomo rw’inkotanyi  ruterwa n’ubuswa buzuzuyemo zikaba zanga urunuka umuntu wese udatekereza amacuri nkaba Rucagu. Ndibuka impaka twajyaga tujya kuri « panafricanisme » mu mbaza ku gitabo nanditse kuri Libya nise The “UN AND LIBYAN CRISIS”. N’ubushakashatsi nakoze ku ruhare rwa bampatse ibihugu  mu kajagari kabera muri SOMALIA. Icyo twahurizagaho twese ni uko abanzi ba Afrika ari babiri: abategetsi b’ibihugu barenganya abo bakarengeye, na bampatsibihugu( impérialistes).
Niyomugabo we yageraga kure akatubwira ko tugomba no kwanga amazina y’abazungu; ng’uko uko yanze kwitwa Gerard arisimbuza NIYOMUGABO NYAMIHIRWA. 

BATANGIYE GUTOTEZWA BIKOMEYE NYUMA Y’IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA IYICWA RYA COLONEL KAREGEYA.

Umwanditsi w’iyi nkuru uwo uzamuye ukuboko kw’ibumoso.
N’ubwo inkoramaso nazibishije,  byabaye guhungira ubwayi mu kigunda cyane ko niyemeje kuzirwanya ku mugaragaro. Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize nibwo  maneko w’ambasade RUTEMBESA DIDIER uri mubahambirijwe ejobundi, yashatse kunyirenza akoresheje amarozi  yari yahaye umwe mu nshuti zanjye.  
Nyamara umunsi utaragera, naje kuburirwa n’umwe mu nshuti ndusimbuka ntyo. Ntibyagarukiye aho kuko nyuma y’iyicwa rya Karegeya naje gutungurwa no guhamagarwa na bamwe mu bashinzwe  ubutasi muri iki gihugu bambwira ko ngomba kwimuka aho nari ntuye ko bafite gihamya ko umwe mubasirikare bakuru w’u Rwanda  yarimo akorana na bamwe mu nshuti  ntatangaza amazina ku mpamvu z’umutekano wabo, izo nshuti zikaba zari gukorana n’abicanyi bavuye Kigali  mu mugambi wo kunyirenza. 

Hagati aho, nyuma y’uko amafoto y’imyigaragambyo yabereye kuri ambasade y’u Rwanda akwirakwiriye mu binyamakuru bitandukanye angaragaza namagana inkoramaraso nta mususu,  bamwe mu basirikare bakuru n’abapolisi twiganye dore ko muri « special intelligence » ya police, NSS na DMI harimo abatari bacye, abo bazi ubushuti bwanjye naba basore batangiye kubajujubya babereka aya mafoto cyane cyane Ntamuhanga abazwa impamvu yakoreshaga umuntu w’intagondwa ndetse ngo bakamubaza ukuntu naje kujya muri RNC.

Maze kumenya iyo nkuru y’uko batotezwa mbibwiwe na bamwe mu nshuti zanjye zikora mu nzego z’ubutasi za Kagame, nabatumyeho umuntu mbagira inama yo guhunga ariko barabyanga bambwirako nta cyaha bakoze badashobora guta igihugu cyabo. Kuva ku itariki 5 Mata nibwo inshuti zanjye ziba Kigali    zatangiye kumbwirako NIYOMUGABO yaburiwe irengero, bidateye kabiri n’umva ko inshuti ye magara Ntamuhanga nawe yaburiwe irengero.

Kuva icyo gihe nagerageje kubaririza mu bantu bose cyane cyane bamwe mubashinzwe ubutasi  muri polisi na DMI bose nta n’umwe wampaye amakuru afatika ku ibura ry’aba basore. Ibyo aribyo byose si impanuka kuba bano basore barabuze mu bihe bikurikirana, mu gihe buri wese umwe ku giti cye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka birirwaga bamucunaguza bamumbaza . banamubaza niba azi abantu naba mvugana nabo mu Rwanda.

UKO TUBIBONA

Nkurikije uko nzi ziriya nkotanyi,  ibintu bitatu birashoboka:
Icya mbere ni uko Ntamuhanga na Niyomugabo baba barashimuswe n’inkoramaraso za Nziza na Munyuza nk’uko nanjye zigeze kunshimuta zikajya kumfungira muri « safe house » kicukiro bakanshakisha bakambura ,bakihanagura bazi ko nabushonnye. Nyuma bajya kubona bakabona zirandekuye, wenda bo bakaba batazagira amahirwe yo kurokoka nk’uko byangendekeye. 

Icya kabiri gishoboka ni uko baba bari ku ngoyi i Kami ejo cyangwa ejobundi  tukazababona imbere y’inkiko babashinja ibinyoma  nka kuriya bari kubikorera ba LT Joel MUTABAZI.
 
Icya gatatu  gishoboka ni uko baba baragize amahirwe bakaburirwa na bamwe muri zamaneko z’inshuti zabo bakabatorokesha  nk’uko babinkoreye ubu bakaba bari kurorongotana nk’uko najye byambayeho umwaka ushize ubwo naburirwaga n’umwe mu basirikare bakuru ko NZIZA yaciye iteka.

Bavandimwe, Ntamuhanga na Niyomugabo niba koko barabishe nimwiruhukire mu mahoro nanjye nzabasanga, ariko kandi Ntamuhanga uzansuhurize Yesu nziko wakundaga cyane. Naho Niyomugabo uzansuhurize Ruganzu wemeraga by’agahebuzo. Ariko Kandi mbasezeranije  ko nanjye kugeza ku gitonyanga cyanyuma cy’amaraso yanjye, nzakomeza guharanira impinduramatwara aho gukomera amashyi kariya gatsiko k’inkozizibibi.
Niba mukiriho kandi, ubwo nizeyeko tuzagira amahirwe yo kongera kubabona. Aho muri hose bazima cg mwarapfuye IMANA YUMVE GUTABAZA KWANYU.

N. C (ALIAS NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS)
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO

 


THE RWANDAN POLICE DEVALUES WOMEN?

There comes a time when a country reaches a point where questions of people’s behavior begin to be treated as matters of national security. ...