Monday, 20 June 2016

PLATFORM 5 : AMAHORO PC , FDU INKINGI, PDP IMANZI , PS IMBERAKURI n' IHURIRO RNC

 



IMIGABO N’IMIGAMBI BYA PLATFORM

1. INTANGIRIRO

Platform P5 ni urugaga rw’amashyaka ya politiki AMAHORO P.C, FDU - INKINGI, PDP -IMANZI, PS - IMBERAKURI na RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC); uru rugaga kandi rwiyemeje kwakira n’andi mashyaka yemera gukurikiza inshingano remezo n’imigambi yarwo.
Platform P5 ni ikoraniro rigari rigizwe n’abajyamugambi barebwa kandi bahangayikishijwe buri munsi n’ibibazo by’Abanyarwanda. Amashyaka ya politiki arigize, akoraniwemo n’Abanyarwanda b’ingeri zose kandi b’amoko yose (A_b_a_h_u_t_u_,_ _A_b_a_t_u_t_s_i_ _n_’A_b_a_t_w_a_) baturuka mu turere twose tw’u Rwanda kandi baranzwe n’amateka atandukanye. Harimo abantu bahoze mw’ishyaka rya RPF n’andi mashyaka yakoreraga mu Rwanda kuva mu 1991, ndetse n’abandi bantu batigeze bagira ishyaka na rimwe rya politiki babarizwamo mbere. Hahuriyemo abari abayobozi bakuru ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame na FPR, n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu milimo no mu butegetsi bwa nyakwigendera Prezida Juvénal Habyarimana.

2. IMIGAMBI

Platform P5 yemezako u Rwanda ari igihugu cyigenga.
Duharanira kubaka igihugu cyubahiriza amategeko kandi cyubaha kikanarengera ikiremwa-muntu, giharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’ikiremwa-muntu; igihugu cyimakaza demokarasi isesuye kandi ishimangira ko ubutegetsi ari ubw’abaturage, bukorera abaturage kandi butangwa n’abaturage. Igihugu kirangwa n’ubutabera butavogerwa; kitagira ivangura iryo ari ryo ryose, cyumva kandi kikimakaza ugushyikirana n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, gikangurira Abanyarwanda kwubaha buri muntu agahabwa agaciro.
Platform P5 ishyigikiye politiki y’ igihugu giharanira iterambere rishyitse, lisaranganijwe kandi rirambye, kirangwa n’uburinganire ku mirimo, imbere y’amategeko no mu mibereho rusange; igihugu giha buri munyarwanda ubwisanzure muri politiki no mu yindi mimerere ye yose.
Uru rugaga rushyigikiye kandi ubwunvikane n’ubufatanye n’abandi baturage b’amahanga, bushingiye ku muco wo kubahana, koroherana no kuzuzanya.

3. INTEGO Z’IBANZE

Dufite intego zikurikira:

3.1 Dufite intego yihariye yo kubaka umuryango Nyarwanda utagira amakemwa ; Aho ikiremwa-muntu ari indahangarwa kandi kibubungabunga, aho nta muntu n’umwe ubangamirwa bitewe n’ubwoko bwe, , indangamimerere ye , akarere akomokamo cyangwa amateka yanyuzemo;


3.2 Twiyemeje ubwacu igikorwa cyo guca inzigo no kuyobora u Rwanda muri demokarasi isesuye, mu bwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda; mu gihugu buri munyarwanda abona ko ahagaraliwe mu nzego z’ubutegetsi, akihitiramo abategetsi ku bwende bwe nta gahato cyanga igitsuri; akishyira akizana mu mibereho ya buri munsi, agahabwa uburenganzira busesuye bugenwa n’amateko yumvikanweho n’abaturarwanda bose; Igihugu abanyarwanda bavugamo icyo batekereza , buri wese yihitiramo akurikije inyungu ze bwite; bagasangira umutungo kamere w’igihugu n’ibiyikomokaho nta robanura rishingiye ku bwoko, idini , indangamimerere cyangwa ibindi.

4 INDONGORABITEKEREZO

Twemera ko:
4.1 Ikibazo cy’ibanze cy’u Rwanda gishingiye ku miyoborere mibi n’ubutegetsi bubi. Ni ikibazo cya politiki kimaze igihe kirekire cyane, gikeneye ko habaho imishyikirano igusha ku masezerano kugira ngo hafatwe ibyemezo mu rwego rwa politiki. Muri politiki, ubwumvikane buke no kutagira ubwisanzure bitera imvururu bigatuma kugera ku butegetsi bigomba kunyura mu nzira y’intambara, abararikiye ubutegetsi bakitwaza ubwoko bwabo ari nako bahohotera ubwo batarimo. Ibi ni byo bisobanura impamvu kugeza ubu u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko, ntikigire n’inzego z’ubutegetsi zihamye mu birindiro, zitubahiriza inshingano zazo, bigatuma habaho kurwanya ubwisanzure bw’abaturage mu mitekerereze n’imikorere, hagahora hakoreshwa amatora afifitse, ari nabyo bikurura intambara z’urudaca zokamye u Rwanda kuva kera.
4.2 Mu Rwanda, amoko ari mu ndangamimerere y’igihugu cyacu igaragara mu mibereho isanzwe ya buri munsi no muri politiki;
4.3 Icyaha ni gatozi; Inkozi y’ibibi igomba gukurikiranwa ku giti cyayo;
4.4 Hakenewe komisiyo y’igihugu ishinzwe " U_k_u_r_i_,_ _U_b_u_t_a_b_e_r_a_ _n_’U_b_w_i_y_u_n_g_e_" kugirango icukumbure kandi yerekane ukuri kuva mu mizi y’amakimbirane abanyarwanda bafitanye kuva kera yitirirwa amoko mu Rwanda, kugira ngo hafatwe ingamba nshya zazanira abanyarwanda amahoro n’ubumwe birambye.

5 IMIHIGO:
5.1 Kurwanya itsembabwoko, ibyaha bindi byibasirara inyoko-muntu, ibyaha by'intambara, iyica rubozo n'ihohoterwa ry'ikiremwamuntu;
5.2 Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye kandi yumvikanyweho ishingiye ku mashyaka menshi, iha agaciro buri wese kandi irengera inyungu za buri Munyarwanda.
5.3 Gushyiraho inzego z’ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kwigomeka no kwigira indakoreka ;
5.4 Gutegura ibiganiro mpuzaruhame bigenewe abanyarwanda b'ingeri zose, kugira ngo bigire hamwe amateka n’ahazaza heza h'igihugu cyacu;
5.5 Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n'iheza iryo ariryo ryose, abanyarwanda bakareshya imbere y’amategeko, bakanahabwa amahirwe amwe imbere y’ayo mategeko;
5.6 Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y'ibitsina byombi;
5.7 Kurangiza burundu ikibazo cy'impunzi cyabaye karande mu Rwanda;
5.8 Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y'Abanyarwanda b'ingeri zose no gusana imitima yakomeretse;
5.9 Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose ;
5.10 Guharanira umutekano w'abaturage bose dushyigikira ko inzego z'umutekano n'izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko kari ku butegetsi;
5.11 Guca burundu ingeso yo gushotora ubutegetsi bw’ibindi bihugu, kwirinda burundu gushoza no gukuririza intambara n'urugomo mu bihugu by'abaturanyi, dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n'umutekano birambye mu karere turimo no kw’isi.

6 IMIKORERE
6.1. Gushyiraho itegeko nshinga n’inzego z’ubutegetsi zumvikanweho ku buryo zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku muturarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura amakimbirane n’imitwe y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi bw’igitugu;
6.2. Gushyiraho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi bwigenga ntibuvogerwe; gusaranganya imyanya y’ubutegetsi mu miyoborere y’igihugu, hitaweho cyane cyane gusaranganya imyanya y’ireme mu buyobozi bw’igihugu.;
6.3. Guteza imbere no gushishikaliza imyumvire nyayo y’amateka yaranze u Rwanda, no kurekera inzobere mu mateka akaba arizo ziyandika, kandi tukamagana uwariwe wese washaka kuyagobeka kubera inyungu ze cyangwa iza agatsiko runaka;
6.4. Gushyiraho urwego rwigenga rufite inshingano yo kugenzura ubwubahirize bw’uburenganzira bwa muntu;

Platform P5
Kamena 2016
AMAHORO P.C
Etienne Masozera
President
emasozera@hotmail.com
FDU-INKINGI
Joseph Bukeye
2nd Vice – President
jbukeye11@yahoo.fr
PDP-IMANZI
Jean Damascène Munyampeta
Secrétaire Général
pdp.imanzi@gmail.com
PSI-IMBERAKURI
Jean Baptiste Ryumugabe
Coordinateur
jean_baptiste36@hotmail.com
IHURIRO NYARWANDA- RNC
Théogène Rudasingwa
Coordinator
ngombwa@gmail.com

Wednesday, 15 June 2016

AKUMIRO SI AMAVUNJA, KAHINDUTSE AGATSIKO KA LETA YA PRESIDENT PAUL KAGAME.


Mu inama abadepite baherutse kugirana na Minisitiri w’umutekano, Musa Fazil Harerimana, baherutse kuganira k’u “ubuhezanguni mu Rwanda”. Ijambo ubuhezaguni mu icyongereza ni ukuvuga “ extremism”.

Mu kugaragaza ko u Rwanda rufite abahezanguni yitwaje idini rya kisilamu, kuko aribo bashyizweho uwo musara n’ibihugu byo muburayi.  Byatumye abyifashisha mu guharabika inzirakarengane badahuje imyunzire ndetse n’idini.

Ibi rero bikaba bifite ingaruka ki kubanyarwanda?
1.     Ingaruka yambere ni uko biteranya/bikanganisha abanyamadini mu gihugu rwagati.
2.     Ingaruka ya kabiri ni uko abadosobanukiwe buryoki abanyapolitike bashingiye kubinyoma nka “ Fazil Harerimana”, bagirango ibyo avuga bifite ishingiro bakaba bakigamba mu bisilamu bakababuza amahoro ngo ni “ abahezanguni”.
Nyamara ukurikije uburyo abanyarwanda bayobowe, niho wakibaza niba batayobowe n’abahezanguni.

Igihugu nk’u Rwanda, cyumva ko gifite amahoro, niyihe mpamvu abasirikali birirwa mu mihanda? Ese baba barinze uwuhe mutekano, kandi igihugu gitekannye? Ese niba bikanga baringa, biterwa ni iki? Iyo baringa n’iyihe ko ntaho ifite ho kunyura?  Yaba hasi cg hejuru.

Abahezanguni ba korera mu gatsiko ka leta ya Paul Kagame nibo bakomeje ubuhazanguni bwabo bafata inzira karengane bazibeshyera ngo nta byangobwa zifite bakazifunga. Biyibagiza ko abenshi mubo bahohotera ari bene kanyarwanda, baba bari nmuri shuguri bashakisha amaramuko. Muzagende iyo imahanga mumbwire igihugu gifite amahoro kirirwa gisaka abaturage bacyo kibaka ibyangombwa. Uzanyereke aho abasirikale b’ibindi bihugu birirwa mu mihanda bacunga umutekano w’igihugu babeshya ko gitekanye.

Uyu mu minisitiri akomeza agira ati: “Hari abo polisi yaka ibyangombwa bakavuga ko batabitanga, kuko bigeze kubigira bakiri imbata za satani ariko bakaba barakijijwe, ku buryo batakibitanga ari na bo batabwa muri yombi.” Mbwana minisitiri ntukajye ushaka kubeshyera abanyarwanda. Ese ushatse kuvuga ko bavutse ari imbata za satani? Abize bibiliya na kulani bigisha ko umuntu avukana  icyaha cy’inkomoko arinayo mpamvu akorerwa imihango ya gikilisutu akezwa, agirwa umwere.

Ahubwo gufata abantu mukabahimbira ubuhezanguni nibyo bitazuma n’abari abatagatifu bahindura imitama. Ibyo bazaba bisimbizi ariko ntibizaba byiza k’u Rwanda n’abarutuye. Reka ubuhezanguni, usazane ishema. 


NYIRABAYAZANA KAREGA
PRETORIA


Sunday, 12 June 2016

AMATIKU Y’AMBASSADERI VINCENT KAREGA AGAMIJE GUTANYA ABANYARWANDA.


Mu iminsi ishize ibinyamakuru bikorera leta y’u Rwanda, bimaze igihe bitangaza amakuru adafite umutwe n’ikibuno, ahubwo agamije gutanya abanyarwanda muri rusange. Muri ibyo binyamakuru, ikiza kw’isonga ni Igihe.com

Ayo makuru bayahabwa n’uhagarariye u’Rwanda muri Afrika y’epfo ariwe bwana Amb Vincent Karega. Uyu Karega asa n’uwahahamutse ukurikije ukuntu yishyizemo ibikorwa bya Rwanda National Congress (RNC), ishyaka ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda rikorera kw’isi hose rikaba rifite ibyicaro k’umugabane wa Afrika muri Afrika y’epfo.

Mu ibyo agenda avuga, asebya RNC harimo aho agira ati: “Binyuze ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo."

Ibi avuga ntagaciro bifite, ahubwo ni agahoma munwa kuko ntamunyarwanda ntumwe uba muri Africa y’epfo wari wicwa na RNC cg ngo aterwe ibyuma na FDLR nkuko we n’agatsiko ke kayobowe na President Paul Kagame bakurikirana impunzi aho zahungiye  bakazica. Ingero ni nyishi, ushaka wahera muri 1994 aho ingabo za RPA zateye inkambi z’impunzi zikica impunzi urubozo. Kugeza aho yigamba ngo “ Na ba bandi tutabashize kugeraho ngo tubamariremo umujinya, bakaba bakidegebya…” 

Karega akomeza agira ati: “Bashaka ko abantu bajya muri RNC/FDLR ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF bari gushakisha abarwanashyaka ba FDLR/RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.”

Abo bashoramari nibande? Celestin Nyandwi se cg? Ahubwo icyo atabashije gutangaza ni  uko abanyarwanda benshi bakomeje guhunga u Rwanda kubwinshi kandi baba bavuga ko u Rwanda ari urwo gutabarwa vuba.

Uyu Karega niyotonde kuko RNC/FDLR nta mugambi wo kwica cg gutanya abanyarwanda bafite, ahubwo ibikorwa byo kubunga birakomeje. Ikindi kandi agomba kumenya ni uko, Intore, aho iva ikagera nimenyekana, RNC ifite inshingano zo kuyigisha umuco wo kubana kimuntu. Ninanirwa kunywa uwo muti w'urukundo, uburenganzi ni ubwa buriwese kuko ntawaguhitira ikiza utiyumvamo. Muri RNC buri wese arisanga n'ibitekerezo bye birakirwa uko biri.

Ubwoba bwa leta y’Ikigali muri yiminsi ni bwinshi cyane. Bageze aho bitambika muri programme z’amatelevision yo muri Afrika y’epfo ba babuza guhitisha ibiganiro birimo abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegesti bw’agatsiko ka Kagame. Ntibakiyibagizeko aho guhitisha ibiganiro hagurutse, aho imbuga nka za internet zavumburiwe, Mr Karega.

Mukurangiza ndagirango mbwire Amb Karega ko ntakidashoboka abantu badahuye ngo banganire. Ibiganiro birakomeje hagati y’inyabutatu z’u Rwanda. Tuzikemurira amakimbira yacu tubifashijwemo n’abitanyije na sekibi. Nibyinshi byo kwandikwa aha ariko kuvuga menshi siko kuyamara.

Reka kugundira igufwa kandi inyama yarariwe cyera.

NYIRABAYAZANA KAREGA
Afrika y'Epfo

THE RWANDAN POLICE DEVALUES WOMEN?

There comes a time when a country reaches a point where questions of people’s behavior begin to be treated as matters of national security. ...