Monday, 2 September 2013

KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B’URWANDA

Umunyagitugu Kagameati” hari umurongo mutazarenga”
Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza bana b’imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w’abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b’abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mugiheza bourse ziri gukurwaho? Kuki bibaye mugihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n’amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe ibyihishe inyuma y’iki gikorwa.

POLITIKI Y’IRINGANIZA NKIYA  COL Nsekarije Aloys?
Muri za kaminuza n’andi mashuri makuru byo mu Rwanda nka: UNR,KIST,KHI,KIE,ISAE BUSOGO n’ahandi usanga kenshi higa mo abana b’ibimene b’abahutu ariko ba bakene barangije za petit seminari, n’andi mashuri yisumbuye akomeye nka GSOB,St ANDRE, LYCE NOTRE DAME,n’ayandi kenshi y’abihaye Imana. Byumvikane neza ko hari n’abana b’abatutsi ba banyabwenge cyane biga muri ayamashuri . imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe murizo za kaminuza kandi mfite bourse ya leta ndi n’umututsi. Kuva 2011, leta ya tangiye gahunda yo kwambura abana za bourse ngo kuko igihugu gikennye. Mugukora ibi bashingira ku gushyira abantu mu byiciro ngo by’udehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza abakene cyane aba bahutu. Mfite ingero nyishiz’abana ba bahutu ubu bacikirije amashuri. Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011, bakuwe kurutonde rw’abahabwa bourse nyamara abo bana n’imfubyi kubabyeyi bombi, ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaura undi aturamye mu cyaro iwabo za kibuye. Muribuka neza kandi undi mwana w’umusore EUGENE Uwambajimana wigaga KIE wiyahuye taliki 31 mutarama 2011 kubera ko yakuwe kurutonde rw’abahabwaga bourse.  Icyogihe no kumushyingura byabaye ikibazo kuko umuryango we utari ufite n’ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.
Uku kuvangura abana b’u Rwanda bimeze nkaya politiki y’iringaniza ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buriyose itsindisha nk’abana 250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y’Ibutare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije abana 15. Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry’”abashiru“ (aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge igihugu gifite yasanga bangana iki?  FPR naKagame barishuka abana b’abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango ari kubiba mu banab’uRwanda  rushobora kuzagera kubana be cyangwa abuzukuru be kuko ubutegetsibwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.

KAGAME ARI GUTINYA IKI?
“Kuva aho Gen  Kayumba ahungiye muri 2010,  bwana Kagame yataye umutwe cyane kuburyo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda byahafi, kuva icyogihe yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko yabasha kubona agatotsi”.
Ubwoba bwinshi kagame afite n’uko abatutsi benshi barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare n’abapolisi mu mihanda nk’aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya bariya basirikare kenshi imbunda zabo ntamasasu aba arimo kuko akeka kubera kurambirwa bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mugufata perezidansi.
Paul  yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyompamvu akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikaritay’amoko imibareye iteye itya: Kwigaragaza nk’umucunguziw’abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye ndetse abone n’uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo kumushyigikira. Kurundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko arabanyacyaha bakwiye kurimburwa kuburyo kuba atarabishe arimpuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b’abahezanguni nka GEN IBINGIRA ( ngon’umutseti) ba biraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arikwiyegereza aba babacitse kwicumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko yibutse ibitereko yasheshe.

AERG IYOBORERWA HE?

Gen Fred Ibingiraniwe mu byeyiwa AERG
Umuryango w’abanyeshuri bacitse kw’icumu rya genoside yakorewe abatutsimuri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw’ibanga na minisiteriy’ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw’iperereza, n’ikimenyimenyi imodokaya TOYOTA HILUX y’igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG kurwego rw’igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye.  Ntibigarukiraho kuko GEN FRED IBINGIRA ariwe mubyey iw’icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo pere wa AERG.Murako kazi ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya AERG akorerwa muri MINADEF inshuronyishi aba ayobowena Gen IBINGIRA cyangwa Gen NZIZA.
JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa byo kwiba amatora,aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzegoz’iperereza nka NSS (National Security Service)  zinjiza muri NSS umubare munini wabacikacumu barangije za kaminuza aho usanga abenshi bakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka (immigration and emigration). Abandi bakoherezwa kuri cadet zagipolisi n’igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti rya sous lietenat mu gisirikare cg inspector of polisi.Ngirango abasoma iyinkuru bakora ako kazi baba abahamya b’ukuntu uwitwa Major KARIBATA wa immigration adashobora gupfa guha akazi abana b’abahutu.
Ikindi na none tutaburakuvuga n’uko mu mutwe ushinzwe kurinda kagame ugizwe n’abasirikare barenga ibihumbi bitatu n’ubwo washakamo umuhutu n’umwe ntushoborakumubona.

UTO TUBIBONA

Mu byukuri kurihira abana bacitse kwicumurya genocide ntakibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko kandi kuvangura impfubyi n’ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse warangiza ukongera umubare wabandi nabyo nikibazo. Kagame akomeje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumirizwa na bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n’abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose kagame abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye cyane cyane mungabo no mu bana bacitse kw’icumu rya genoside.

Abanyarwanda ntibakwiye kugwa mu ruyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamwe, “by’umwihariko nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d’Assistance aux VulnerablesRwandais)  ikigega kigenewe gufasha imbabarez’abanyarwanda”.  Kuburyo abana b’imfubyi biciwe n’interahamwe ndetse n’abiciwen’inkotanyi bosehamwe bitabwaho kuko imbabare ntigira ubwoko. Leta igakora kuburyo igabanya amafaranga isesagura mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina “INGAGI” abana b’igihugu bicira isazi mu maso abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse. Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi“utopist” Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n’amacakubiri. Abatutsi bashyira mugaciro bakwiye kwamagana irivangura FPR naKagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera bituma dufatwa nk’abafatanyacyaha. “ Le silence face au mal fait son temoin et sacomplice”. Kand ina none “L’injustice quel’onvoit et qu’onl’assiste on la commet par soi-meme”.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIO ITAHUKA –PRETORIA - AFRIKA Y’EPFO

Sunday, 25 August 2013

KOMISIYO ISHINZWE AMATORA MU RWANDA ITI; UBWENE GIHUGU SI IKINTU CYOSE ABAGERAGEJE KUBUTAKAZA BARA BIZI.



Mukiganiro Komisiyo ishinzwe amatora y’abadepite  kimaze gutambuka kuri Radio Rwanda, Protais utuye mu mugi wa Kigali yabajije abayobozi biyo komisiyo ikibazo agira ati: Ese gutora n’itegeko cg ubushake ? Mugusubizwa umwe mu bakozi biyo komisiyo agira ati; Gutora ni ubushake bwe – ariko n’ inshingano ze nk’umunyarwanda. Ubwene gihugu si ikintu cyose, abagerageje kubutakaza bara bizi.
 
Nkaba nibaza nti; ese ahubwo ufite uburenganzi bwo kwaka ubwene gihugu ninde? Nkuko bizwi mu mezi make ashize bamwe mu banyarwanda badashyigikiye imikorere  leta ya Paul Kgame n’abidishyi be, bambuwe ubwene gihugu. Example; Rujugiro Tribert Ayabatwa (Baherutse kwifunga umutungo we, Union Trade Centre),  Frank Ntwali (Mu byara wa Gen Kayumba Nyamwasa) hamwe n’abandi benshi tudashoboye kurondora. Undi munyarwanda (Damian w' Ingoma) wabashije kubaza ikibazo k’igitugu bafite muri ano matora cyo kwishyura amafranga 200 kungirango ubashe gutora. Ese niryari umuntu arihira uburenganzira bwo gutora, kandi ari ubushake bw’utora?  

Kubera impamvu zizwi kandi zikomeje kwimikazwa na leta y’I Kigali iyobowe n’ishyaka FPR, mu migambi yo gutekinika ngo hatagira andi mashyaka (n’ubwo akorera mu kwaha kwayo) agira abayoboke n’abadepite baruta aba FPR, bamwe mu baturage bifuza impunduka baratangaza ko amazina yabo yakuwe ku ma liste y’abatora. Muri make uburenganzira bwabo bwaramizwe, cyeretse ko atari n’ubwa mbere ahubwo ari akamenyero ka FPR ihora yikanga baringa.

JD Mwiseneza
Johannesburg-South Africa.

Tuesday, 20 August 2013

PEREZIDA KIKWETE, UMURUNDI, UMUBYEYI WA FDLR AKABA MURAMU WA HABYARIMANA?



Jakaya Kikwete n'umufasha we Salma Kikwete
Maze kubona inkuru yasohotse kuri news of Rwanda  ikinyamakuru cya kagame, ifite umutwe ugira uti “Tanzanian president  KIKWETE married to HABYARIMANA cousin “ bishatse kuvuga ngo  “Kikwete perezida wa Tanzaniya yashatse mubyara wa Habyarimana” muriyi nkuru bikoma cyane perezida kikwete ko yaba yarashatse umugore w’umuhutukazi. N’ubwo bitantunguye ibi  byanteye kwibaza byinshi.

BYOSE N’UKUYOBYA UBURARI
Ninde munyarwanda uyobewe ko Jeannete Nyiramongi umugore wa kagame yarihiwe amashuri na ROBERT KAJUGA wari perezida w’interahamwe zatsembye abatutsi miliyoni?  Ibi se kuki bitaba ikibazo?  Mama salma Kikwete akaba ariwe uba ikibazo? Umugore wa nyakwigendera Fred Rwigema n’umuhutakazi? Ese kagame amumariye iki?  Buriya mu kwandika biriya leta ya Kagame ishaka kumvisha abanyarwanda ko kuba Kikwete asaba Kagame gushyikirana na FDRL ari umugore ubimutegeka?  Ariko kagame arasetsa koko? uziko abahutu agiye kubagira ibicibwa, abantu bagomba kunenywa, ashaka ko tubafata nka bwa bwoko bwo mu Buhinde bitaga “Paria” (intouchableS)?  Ibi binyibutsa ukuntu yishe  umusore w’umututsi wari umushoferi we LT Fred Gatumbura amuziza  gusa ko yaragiye gushaka umugore w’umuhutu kazi? Ibi byose mu kubikora n’ukugirango yikundishe kubatutsi nyamara amazi yarenze inkombe. Abatutsi baramutahuye. Yabatanzeho ibitambo muri 94 abagabiza interahamwe ubwo yicaga Habyarimana. None nyuma yo kwivugana Habyarimana arashaka gukurikirana n’uwo yita mubyara we? Nawe akamupfakaza nkuko yabikoreye Agata Kanziga?  Ese kuba kikwete yarashatse mubyara wa habyarimana nibyo bituma kagame avuga ko azamwica? “I WILL WAIT FOR YOU AT THE RIGHT PLACE AND I WILL HIT U”
  
Uretse kwigiza nkana n’uburenganzira busesuye bwa perezida Kikwete gushaka umugore yihitiyemo yaba umuzungu cg umuzayirwa ibyo niwe bireba.  Ninde wahaye kagame uburenganzira bwo guhitiramo umugore Kikwete? Wese mbere yo kurongora Jeannete yaba yaragishije inama Kikwete? Ibi n’ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu no gushaka kurangaza abanyarwanda. Kuko iki sicyo kibazo abanyarwanda bafite. Kagame  nareke guhunga ibibazo nyabyo igihugu gifite? nasubize ibibazo by’ingutu byugarije abanyarwanda. Nafungure imiryango ya demokarasi, n’ahe abana bourse birukanywe mu mashuri? Kagame  nafashe abaturage be barenga 65% batabasha kurya kabiri kumunsi? Kuberako umutungo w’igihugu yawikwubiye n’agatsiko ke karimo n’abahutu bashinjywa ubwicanyi nka Rwarakabije na Rucagu.

Niba kagame afata umuhutu pierre Damien akamugira minisitiri w’intebe n’uko ntabatutsi bahari banganya mashuri? Igihe cyose Kagame amaze ajya mu mmana y’umuryango w’afrika y’uburasirazuba (EAC) na kikwete nibwo akimenya amakuru y’umugore we? bibaye ikibazo kuberako kikwete amubwiye ngo yumvikane n’abamurwanya? Ese kagame araniga abanyarwanda kuberako umugore wa kikwete ari umuhutukazi? Ese ejo baramutse batandukanye yaha abanyarwanda demokarasi? Ariko  se abahutukazi babi kuri kagame n’abahe? Cyanzayire Aloyiza umuvunyi mukuru  s’umuhutukazi? Minisitiri we wirirwa yiruka ku mpunzi , Mukantabana Seraphine s’umuhutukazi?  Kuki adasaba abagabo babo gutandukana nabo? Niba news of Rwanda yibwiraga ko haramakuru iduhaye, ntagishya itangaje. Ahubwo abanyarwanda twakwishimirako umugore wa kikwete ari umunyarwanda kuko byaba ari Influence of our culture.

UKO TUBIBONA
Ninde wabwiye kagame  n’intore ze ko ba byara ba Habyarimana batagomba kurongorwa?  Nkuko yashyizeho itegeko ngo rihana “ingengasi” nyamara arukugirango ribuze abanyarwanda gutekereza, noneho leta y’u Rwanda nisohore itegeko rivuga ko abahutukazi batemerewe kurongorwa? Iyi myitwarire ya kagame n’abambari be iteye inkeke, kandi itangiye kutugiraho ingaruka zitari nkeya. Uretse abanyarwanda babiri baguye mu Kagera bashushubikanywa n’aba tzd , hari n’undi wimanitse mukagozi ku Gisagara yanga gusubizwa mu nkambi I Kirehe. Ngo aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira.  Ingaruka z’ubushotoranyi bwa kagame wazibaza impunzi zirara rwa ntambi I Kirehe nyamara zari zimaze imyaka zimerewe neza tanzaniya. KAGAME Yabanje kuvuga ko kikwete yabyaye fdrl muri batisimu, avuga ko azamutimbura, ntiyagarukiyaho kuko yatangiye kwinjira mungabo ze kuko Nta minsi myinshi ishize  umusirikare wo ku rwego rwa LT COL atorokeye mu Rwanda. none dore we n’abambari be bageze mu rugo rwe batangiye kwibasira umugore we ndetse no kuvuga ko kikwete ari umurundi . kera ku ishuri hari umunyeshuri wajyaga akunda kunegura abandi cyane no kubasesereza, maze umunsi umwe umunyeshuri ajya kumurega ku mubikira wayoboraga iryo shuri. Umubikira mu kinyarwanda kiza yaje guhagurutsa wa mwana  Wirataga ku bandi,  maze aragira ati “ ariko rukundo we buriya ntanenge agira? umubikira yabikoze yica amaso ashaka kuningura uwo musore w’umwibone ko nawe yarebaga imirari” umwe mu banyarwanda twaganiye nawe kuriki kibazo yagize ati “ ari ugushaka umuhutukazi wiyubaha no gushaka umututsi kazi wiyandaritse  mu tubari twa za Nairobi akahakura inda y’indaro  uwahisemo neza nuwuhe”? Mu byukuri Kagame amaze kurenga umurongo utukura.  Amaherezo y’aka gasomborotso akaba ashobora kutazagwa amahoro abanyarwanda. KAGAME iyo akoranye n’abahutu nka rucagu aho ntakibazo? ariko hagira undi ukorana nabo ikibazo kikavuka? Kagame yibwirako ariwe munyarwanda uzubwenge kurusha abandi? Dore senateri kantarama penolope wamugiriye inama ko yagabanya ubushotoranyikuri Tanzaniya bahise bamweguza nta nteguza? Kagame agikandagira mu Rwanda muri 1990 yishe  NDADAYE  mu Burundi imivu y’amaraso iratemba, bidateye kabiri yica Habyarimana na Ntaryamira miliyoni y’abatutsi irarimbuka, agifata ubutegetsi  yadukiriye zaire amenesha mobutu kumugaragaro impunzi z’abahutu arazitsemba. Kubera gukunda kumena amaraso  kwe ntiyajuyaje yivugana Kabira, muriyo nkundura ya Congo haguye abana batagira ingano za kitona , yumva ntashizwe, atandukira  Kaguta, avugako azamutwikira nyakatsi?  aho abanyarwanda bahaguye ntibagira umubare (Kisangani)  none yadukiriye Kikwete, abanyarwanda batangiye ku hagwa?  Nukubitega amaso burya ngo akamasa kazaca inka kazivukamo.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIYO ITAHUKA-PRETORIA AFRIKA Y’EPFO.

Friday, 16 August 2013

BREAKING NEWS: ABAPOLISI ICYENDA BAMAZE GUHUNGA URWANDA

Dan Munyuza ati: uzatoroka azicwa.
Amakuru yizewe aturuka ikigali mu Rwanda ndetse na kampala n’uko abapolisi icyenda bamaze guhungira mugihugu cya Uganda nyuma yo kwanga koherezwa kugahato muri M23.

Intandaro y’ikibazo.
Ku wa gatatu nibwo abapolisi bagera kuri mirongo itanu bahurijwe hamwe n’abasirikare  bose hamwe bagera kuri Magana arindwi  (700) bateranirijwe muri camps GP basabwa kwitegura kujya gufasha m23. Nyuma yo guhabwa amabwiriza na Dan Munyuza no kubatera ubwoba ko uzagerageza gutoroka azicwa, abagera kwicyenda bahisemo gutoroka banyura kumupaka wa cyanika. Bahageze bemeranije ko buri wese anyura inzira ye bagahurira kampala. Mu bapolisi bahunze tumaze kumenya amazina yabo ariko ntituyatangaza kubera impamvu z’umutekano wabo. Gusa abenshi n’ababaga mu mutwe wa interforce  bafite imyitozo yo ku rwego rw’abakomando abenshi bari bashinzwe kurinda umugi wa kigali. Abandi babaga mucyo bita commission for operation and public orders. Umukuru mubahunze akaba afite ipeti rya staff sergent.

Abo basirikare bavanze n’abapolisi bagera kuri maganarindwi bakaba bogombaga kurara bambutse uyu munsi ku wagatanu.

Andi makuru yizewe n’uko abana 2500 bari hasi y’imyaka 18 bari nasho na gabiro bashoje imyitozo muruku kwa munani bari kwitegura koherezwa muri kongo.   Abo bana n’abatoraguwe mumashuri hirya no hino batararangiza ikiciro rusange ( tronc commun). Uko bigaragara abanyarwanda barambiwe koherezwa muntambara zidafite icyo zibungura n’abajyayo nukubura uko babigenza.Iyi nkuru turacyayikurikirana neza.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIYO ITAHUKA  PRETORIA - AFRIKA Y’EPFO.

Thursday, 15 August 2013

AMABANGA Y’IKUZIMU: LETA YA KAGAME MU GUTWIKIRA ABATURAGE MUNZU.



Amakuru dukesha bamwe mu baba mu mutwe urinda perezida Kagame (Republican Guard), ariko tukaba tudashobora gutangaza amazina yabo kubera impamvu  z’umutekano wabo, aragaragaza uburyo leta ya Kagame itahwemye kwica abaturage mu ma kinamico, yarangiza ikabyitirira abanzi b’igihugu. Muri iyi nkuru turibanda ku rugero rw’ukuntu muri 2003  leta ya kagame yatwikiye abaturage mu nzu ahitwa I Gikondo.

Uko byagenze.

Muri uyu mwaka  2003, Kuri radiyo Rwanda, hari hamaze iminsi hatangazwa inkuru ivuga ko hari abagizi ba nabi birirwa batera amabuye ku nzu yari iherereye ahitwa  Gikondo haruguru  y’ahitwa SODOMA werekeza mu Gashyekero. Uwitwa Cpt silas Udahemuka wari ushinzwe iperereza mu mutwe ushinzwe kurinda perezida (GP) yohereje abasirikare  batanu abahaye inshingano zo gufata abo bantu batera amabuye kuriyo nzu.  Tutari butangaze amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo. Uwari ukuriye abo basirikare yahagurutse camps GP ari mu kamodoka ka Suzuki. Ahageze, nko muma saa  tatu yabagabanyijemo amatsinda abiri: babiri abashyira munsi y’urugo abandi abashyira imbere y’inzu. Uwo musirikare wari uyoboye ayo matsinda yombi yayahaye amabwiriza  yo gufunga imihanda ku buryo  nta muntu n’umwe  wagombaga kuhanyura. We ubwe yiyemeje kwinjira mu nzu akajya kubaza abayibamo uburyo baterwa amabuye.

Uburyo yinjiye munzu akagwa mu kantu?

Uwo musirikare akinjira mu nzu yasanzemo abasore bagera kuri bane. Bamubwira ko aribo bahatuye. Nk’umusirikare ngo akibitegereza yumvise atabashira amacyenga, atangira kubabaza uko bigenda, amasaha bateraho amabuye ariko uburyo bamusubizaga ngo yabonaga mu by’ukuri atari bo basanzwe baba muriyo nzu. Uwo musirikare amaze kujagajaga iyo nzu uretse abo basore bane ntawundi muntu n’umwe yabonyemo. Arangije kuyisaka yarasohotse ajya kureba abo yasize ku burinzi hepfo y’urugo. Akihagera ngo yahasanze imirambo y’abasore ibiri. Byaramubabaje ababaza uwabahaye uburenganzira bwo kwica abo bantu, bamubwirako ari order bahawe. Icyamutangaje n’uko nta sasu ryavuze kandi iyo mirambo nta numwe wagaragaraho amaraso . bigaragarako arabantu bari bamaze igihe bishswe ahubwo barimo batunda imirambo yabo bayizana muriyo nzu, noneho abo basirikare bakiyemerera ko aribo babishe kugirango bamujijishe. Byaramutangaje abaza uwabahaye iyo order mu gihe ariwe wagombaga kuyibaha? Banze ku muvuga ngo ariko we yahise acyeka ko silas Udahemuka ariwe uri kumuca inyuma akavugana nabo.

Mu gihe yarakivugana nabo, yahise ahamagarwa ku cyombo na capt Hodari  wari ushinzwe za operation zo hanze mutwe w’ aba GP, yamusabye kuva aho hantu vuba na bwangu. Uwo mu sergent agitirimuka  inzu yahise itangira ku gurumana. Bu cyeye bwaho nibwo radiyo Rwanda yatangaje ko  mur’iyo nzu yatwitswe n’abagizi ba nabi, bari bamaze iminsi bayiteraho amabuye ngo haguyemo abantu bagera kuri bane. Icyaje kumenyekana n’uko babasore yasanze mu nzu babeshya ko ari bo bayibagamo bari abasirikare ba DMI, bari bahaje bashaka kuyiciramo abantu. Iyo nzu  igomba kuba yarimaze igihe itabamo abantu, ahubwo DMI  iteganya kuyiciramo abantu nuko itangira gukora amayeri yo guha  amakuru radiyo Rwanda ko iyo nzu iterwaho amabuye n’abagizi ba nabi kugirango ejo ninatwikwa ntibizatungurane (preration psychologique).  Nubwo radiyo yatangaje ko haguyemo abantu bane umwe mubashinzwe kurinda kagame wahigereye nyuma yo gutwikwa yemeza ko harimo imirambo igera kuri makumyabiri. Iyo  mirambo yatangajwe n’amaradiyo ndetse n’inzego z’umutekano ikaba ar’iyi nzirakarengane ziciwe ahandi hantu hatazwi ahubwo ikazanywa muriyo nzu na ba maneko, nyuma yo kubica iyo nzu bagahita bayishumika. Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso nk’uko inkotanyi zisanzwe zibikora, uwo mu sergent waruyoboye abo basirikare bajyanywe kuriyo nzu,  capt silas udahemuka nyuma yo ku mwiyenzaho akamufungira muri camps GP agashaka ku mwicisha uburozi akaburirwa n’umwe mubo bari bahaye iyo misiyo yo kumunangura, SILAS  yaje gutegeka ko bajya ku mwicira I Kami. Nyamara ku bw’amahirwe akigera ikami ngo akaba yarabashije gutorokeshwa n’umwe mu nshuti ze agahita ahungira mu gihugu cya Uganda. 
 
Uko tubibona

Ntagushidikanya ko abo bantu  bazize abagizi ba nabi nk’uko radiyo  na leta ya kagame babitangaje. Gusa abo bagizi ba nabi ni abasirikare ba leta ya Paul Kagame. Uhereye kuri yi kinamico  tumaze kuvuga, uhita ubona ko ibivugwa na bamwe ko grenade zirirwa ziturika mu mugi wa Kigali  mu masoko na za gare, zigahitana inzirakarengane nazo ziterwa n’abagizi ba nabi bakorerera leta y’igitugu. Ushyirwa mu majwi mu gutera izi grenade ni SILAS UDAHEMUKA   ari nawe twavuze ruguru wagize uruhare   muri buriya bwicanyi twavuze haruguru bikitirirwa abagizi ba nabi cg abanzi b’igihugu. Niba waba ufite umuntu wawe wabuiwe irengero muribyo bihe ashobora kuba ari murabo. Niba kandi waracyekaga ko yishwe n’abandi bagizi banabi sibyo ni leta yawe yaguhekuye. Tukaba tuboneyeho akanya ko kwihanganisha imiryango yaba bavandimwe batwikiwe mur’iyi nzu  no kubifuriza kugira iruhuko ridashira.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIYO ITAHUKA PRETORIA AFRIKA Y’EPFO

THE RWANDAN POLICE DEVALUES WOMEN?

There comes a time when a country reaches a point where questions of people’s behavior begin to be treated as matters of national security. ...